Yanditswe Jan, 16 2021 08:25 AM | 6,275 Views
Mu gihe kuri uyu wa Mbere abanyeshuri bo mu mashuri y'incuke no mu
mashuri abanza kugeza mu mwaka wa 3 bitegura
gutangira kwiga, hari ababyeyi bishimira ko abana babo basubiye ku
mashuri gusa bakagaragaza impungenge bafite zuko abo bana bagiye kwiga mu gihe
umubare w'abandura n'abapfa bazize icyorezo cya Covid-19.
Ku myaka 6, Fazil arimo kwitegura kujya kwiga mu mwaka wa 3 kuri uyu wa mbere. Icyorezo cya COVID-19 cyatumye amara hafi umwaka yibereye murugo.
Nubwo ari muto mu myaka, yemeza ko akumbuye kwiga ndetse ngo iki cyorezo agifiteho ubumenyi.
Abanyeshuri bo mu mashuli y'incuke kugeza mu mwaka wa 3 w'amashuri abanza kuri uyu wa mbere baratangira kwiga, ikintu gishimishije ababyeyi b'abo bana gusa bakanagira n'impungenge.
Kuba hari abavuga ko abana batazahazwa n'iki cyorezo ndetse ngo bafite ubudahangarwa buri hejuru, Dr. Menelas Nkeshimana umwe mu baganga bakurikiranira hafi abarwayi ba COVID-19 yemeza ko ibi bidafite ishingiro ko kugeza ubu hari abana bamaze kuyirwara.
Impuguke mu bumenyamuntu, Bukuru Germaine yemeza ko abana bari kuri iki kigero bazi kubahiriza amabwiriza igihe hari ababari hafi babakurikirana.
Umuvugizi wa Police CP John Bosco Kabera avuga ko inzego zose ziteguye gukurikirana uburyo abana b’abanyeshuri bari kuri iki kigero bazarindwa iki cyorezo cyane cyane abarezi babo.
Hari hagiye gushira umwaka abana bo mu mashuri y'incuke n’abo mu cyiciro cya mbere cy’abanza batiga kubera icyorezo cya Covid-19.
KWIZERA Bosco
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru