AGEZWEHO

  • Tariki 19 Mata 1994: Imyaka 30 irashize Sindikubwabo atangije Jenoside mu cyahoze ari Butare – Soma inkuru...
  • U Bubiligi: Uwahamijwe ibyaha bya Jenoside yashinje Nkunduwimye kujya mu nama zayiteguraga – Soma inkuru...

Impungenge z’abafite abana bagiye gusubira ku ishuri mu gihe COVID19 ikomeje gukara

Yanditswe Jan, 16 2021 08:25 AM | 6,275 Views



Mu gihe kuri uyu wa Mbere abanyeshuri bo mu mashuri y'incuke no mu mashuri abanza kugeza mu mwaka wa 3 bitegura  gutangira kwiga, hari ababyeyi bishimira ko abana babo basubiye ku mashuri gusa bakagaragaza impungenge bafite zuko abo bana bagiye kwiga mu gihe umubare w'abandura n'abapfa bazize icyorezo cya Covid-19. 

Ku myaka 6, Fazil arimo kwitegura kujya kwiga mu mwaka wa 3 kuri uyu wa mbere. Icyorezo cya COVID-19 cyatumye amara hafi umwaka yibereye murugo.

Nubwo ari muto mu myaka, yemeza ko akumbuye kwiga ndetse ngo iki cyorezo agifiteho ubumenyi.

Abanyeshuri bo mu mashuli y'incuke kugeza mu mwaka wa 3 w'amashuri abanza kuri uyu wa mbere baratangira kwiga, ikintu gishimishije ababyeyi b'abo bana gusa bakanagira n'impungenge.

Kuba hari abavuga ko abana batazahazwa n'iki cyorezo ndetse ngo bafite ubudahangarwa buri hejuru, Dr. Menelas Nkeshimana umwe mu baganga bakurikiranira hafi abarwayi ba COVID-19 yemeza ko ibi bidafite ishingiro ko kugeza ubu hari abana bamaze kuyirwara.

Impuguke mu bumenyamuntu, Bukuru Germaine yemeza ko abana bari kuri iki kigero bazi kubahiriza amabwiriza igihe hari ababari hafi babakurikirana.

Umuvugizi wa Police CP John Bosco Kabera avuga ko inzego zose ziteguye gukurikirana uburyo abana b’abanyeshuri bari kuri iki kigero bazarindwa iki cyorezo cyane cyane abarezi babo.

Hari hagiye gushira umwaka abana bo mu mashuri y'incuke n’abo mu cyiciro cya mbere cy’abanza batiga kubera icyorezo cya Covid-19.

KWIZERA Bosco



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira