AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Impungenge zo gutakaza akazi ni zose mu bakozi ba Leta

Yanditswe Sep, 18 2020 06:35 AM | 105,321 Views



Tariki ya Mbere ukwakira 2020 ngo ni bwo abakozi ba Leta bazatangira gushyirwa mu myanya hashingiwe ku mbonerahamwe nshya z’imirimo.

Ibi nkuko bitangazwa na Minisiteri y’Abakozi ba Lata n’Umurimo, byatumye bamwe mu bakozi batangira kwibaza byinshi ku hazaza habo mu binyanye n’akazi.

Mu gihe Guverinoma y'u Rwanda iri mu gikorwa cyo kuvugurura inzego za Leta, igikorwa kizasiga imwe mu  myanya  y'imirimo ikuweho, hagashyirwaho indi, bamwe mu bakozi ba Leta bari baza niba bazaguma mu kazi cyangwa niba bazagatakaza.

Muhumuza Iddy wakoreraga iyari Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abana ati "Ukuntu duhangayitse ni uko dushobora gutakaza akazi, icya kabiri ni uko contract dufite twibaza niba ibyo bigo bizahuzwa natwe bazadushyiramo biraduhangayikishije. Ku bakozi ba Leta benshi bazabura imirimo, ikindi ku bandi bakozi bahinduriwe imirimo uburyo buzakoreshwa ntiturabumenya mwarabibonye mu nyandiko iyo myanya rero kuyijyamo bizateza ikibazo."

Sindambiwe Olivier wari umukozi mu Nteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco yizeye ko abazabura akazi, Minisiteri y’Abakozi n’Umurimo izabafasha.

Ati "Mu by'ukuri ntabwo twatinya kuvuga ko dufite impungenge zitandukanye kuko iyo habayeho ivugururwa nk'iri habaho abakozi bamwe na bamwe batakaza imirimo ariko icyizere kigihari ni uko itegeko rivuga ko iyo umukozi atakaje umurimo asubizwa urwego rushinzwe abakozi ba Leta  bakamufasha kubona akandi kazi, iyo igihe cyagenwe n’itegeko kigeze atarabona akandi kazi asubira mu bizamini."

Umunyamabanga Mukuru w'urugaga rw'Amasendika y'abakozi mu Rwanda (CESTRAR), Africain Biraboneye avuga ko bandikiye MIFOTRA bayisaba ko hari ibyo igomba gushingiraho muri iri vugururwa nko kubahiriza amategeko y'umurimo, guhugura abazatakaza akazi bagahabwa igishoro cyo guhanga imirimo.

Yagize ati "Icyo twasaba niba bashobora kuzabura umurimo ,ni uko byakorwa kare imibare ikagaragara bagahabwa n'igihe kimeze nk'integuza, umuntu ntazatungurwe  ngo bamubwire ngo sohoka va mu kigo cyangwa ejo ntuzaze ngo list yasohotse. Bikwiye gukorwa kuri buri kigo ibyashingiweho bikagaragazwa, abasigaye bakagaragazwa, n'abagiye bagashakirwa akazi ahandi birumvikana bari mu gihirahiro."

Umuyobozi Mukuru muri MIFOTRA, Comfort Mbabazi avuga ko umukozi wari ufite umwanya utigeze uhinduka azajya, awugumamo hamaze kurebwa niba mu mihigo y'imyaka 2 ishize afite hejuru y'amanota 70.

Mu gihe uzagaragara ko ari munsi y'ayo manota azafashwa mu zindi gahunda zo kwihangira imirimo ndetse ahabwe n'ibyo umukozi wa Leta agenerwa mu gihe yasezerewe.

Ati “Muri iri vugurura hari imyanya yavuyeho ariko hari n'indi myinshi yashyizweho kubera ibigo byavutse, nanababwira ko kuva mu kwa karindwi umwaka ushize ibigo byabaye bihagaritse gushyira abakozi mu myanya. Hazaba hari imyanya abakozi bashyirwamo bijyanye n'ubushobozi ibisabwa ku mwanya w'umurimo ubyujuje akawushyirwamo na bake baba bavuye muri iyo myanya hari gahunda ziri kuganirwaho bitewe n'icyiciro barimo ibyo bashobora na gahunda zabaherekeza zibaviramo imirimo. Ubu gahunda iriho turi mu myiteguro yo kubishyira mu bikorwa ariko bizatangira taliki ya 1  Ukwakira."

Kugeza ubu imibare yo mu kwezi kwa 7 uyu mwaka igaragaza ko abakozi ba Leta ari 119.167. Ibigo 6 bya leta ni byo bimaze guhurizwa hamwe. Kugeza ubu Minisiteri ifite umurimo mu nshingano ntigaragaza  umubare w’abakozi bashobora kubura umurimo bitewe n’imbonera hamwe nshya icyakora ishimangira ko iyi gahunda igamije kurushaho gutuma abakozi ba Leta batanga umusaruro no gukoresha neza ingengo y’imari.

Jean Paul TURATSINZE



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage