Yanditswe Nov, 30 2021 15:41 PM | 73,463 Views
Impunzi
z'Abanyekongo ziri mu nkambi ya Mugombwa mu karere ka Gisagara zikora ibikorwa
bitandukanye birimo ubucuruzi, ubuhinzi n'ubworozi ziravuga ko imishinga nk'iyi
bakora yunganira inkunga bahabwa isanzwe igenerwa impunzi ubusanzwe iba
idahagije.
Ibi babigarutseho ubwo umuyobozi wungirije w'ishami ry'umuryango w'abibumbye ryita ku mpunzi, Kelly Clements yasuraga ibikorwa by'iterambere bikorwa n'impunzi ziri mu Rwanda.
Mu bikorwa by'iterambere bikorwa n'impunzi zo mu nkambi ya Mugombwa harimo ubucuruzi butandukanye, ubuhinzi bukorerwa mu gishanga cyatunganijwe cya Misizi, n'ubworozi bw'amatungo anyuranye arimo inkoko n'ingurube.
Bamwe mu mpunzi bari mu nkambi ya Mugombwa, bavuga ko ibikorwa bakora bibaha amafaranga abunganira mu gutunga imiryango yabo.
Karayenzi Kevin umuyobozi w'inkambi ya Mugombwa, avuga ko hagamijwe kwishakamo ibisubizo no kumva ko abantu badakwiye guhora bategereje inkunga gusa, babafasha no gutekereza ibindi bikorwa byunganira inkunga nto bahabwa.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w'akarere ka Gisagara, Ntaganzwa Athanase avuga ko ibikorwa by'iterambere bikorwa na UNHCR bizamura iterambere ry'akarere ndetse n'iry'umuturage muri rusange, kuko bitazanira inyungu impunzi gusa ahubwo binazizanira n'abaturage baturiye iyi nkambi muri rusange.
Kugeza ubu imwe mu mishinga ikorwa n'izi mpunzi harimo uw'ubworozi n'ubuhinzi unahuriwemo n'Abanyarwanda baturiye iyi nkambi hagamijwe kubafasha no kwiyumva mu muryango nyarwanda, no kurushaho gushimangira umubano wabo n'abaturanyi babo b'Abanyarwanda batuye mu mirenge ya Mugombwa na Muganza.
Inkambi ya Mugombwa icumbikiye impunzi z'Abanyekongo zisaga ibihumbi 11.
Christine Ndacyayisenga
Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwanda?
Apr 24, 2024
Soma inkuru
Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura ku bafite hagati y ...
Apr 24, 2024
Soma inkuru
Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire mu bya gisirikare
Apr 24, 2024
Soma inkuru
U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejwe kwica Abatutsi
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata
Apr 21, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru