AGEZWEHO

  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...
  • Gatsibo: Bijejwe guhabwa umuhanda wa Kaburimbo amaso ahera mu kirere – Soma inkuru...

Impunzi z’Abanyekongo zo mu nkambi ya Mugombwa zasuwe harebwa ibikorwa by’iterambere

Yanditswe Nov, 30 2021 15:41 PM | 73,463 Views



Impunzi z'Abanyekongo ziri mu nkambi ya Mugombwa mu karere ka Gisagara zikora ibikorwa bitandukanye birimo ubucuruzi, ubuhinzi n'ubworozi ziravuga ko imishinga nk'iyi bakora yunganira inkunga bahabwa isanzwe igenerwa impunzi ubusanzwe iba idahagije.

Ibi babigarutseho ubwo umuyobozi wungirije w'ishami ry'umuryango w'abibumbye ryita ku mpunzi, Kelly Clements yasuraga ibikorwa by'iterambere bikorwa n'impunzi ziri mu Rwanda.

Mu bikorwa by'iterambere bikorwa n'impunzi zo mu nkambi ya Mugombwa harimo ubucuruzi butandukanye, ubuhinzi bukorerwa mu gishanga cyatunganijwe cya Misizi, n'ubworozi bw'amatungo anyuranye arimo inkoko n'ingurube.

Bamwe mu mpunzi bari mu nkambi ya Mugombwa, bavuga ko ibikorwa bakora bibaha amafaranga abunganira mu gutunga imiryango yabo.

Karayenzi Kevin umuyobozi w'inkambi ya Mugombwa, avuga ko hagamijwe kwishakamo ibisubizo no kumva ko abantu badakwiye guhora bategereje inkunga gusa, babafasha no gutekereza ibindi bikorwa byunganira inkunga nto bahabwa.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w'akarere ka Gisagara, Ntaganzwa Athanase avuga ko ibikorwa by'iterambere bikorwa na UNHCR  bizamura iterambere ry'akarere ndetse n'iry'umuturage muri rusange, kuko bitazanira inyungu impunzi gusa ahubwo binazizanira n'abaturage baturiye iyi nkambi muri rusange.

Kugeza ubu imwe mu mishinga ikorwa n'izi mpunzi harimo uw'ubworozi n'ubuhinzi unahuriwemo n'Abanyarwanda baturiye iyi nkambi hagamijwe kubafasha no kwiyumva mu muryango nyarwanda, no kurushaho gushimangira umubano wabo n'abaturanyi babo b'Abanyarwanda batuye mu mirenge ya Mugombwa na Muganza.

Inkambi ya Mugombwa icumbikiye impunzi z'Abanyekongo zisaga ibihumbi 11.

Christine Ndacyayisenga



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama