AGEZWEHO

  • Imyinshi izafungwa- Umushinga w'itegeko rigenga imiryango itari iya Leta uteye impungenge – Soma inkuru...
  • Umujyi wa Kigali mu ngamba zo guhashya ruswa – Soma inkuru...

Impunzi z’i Kigeme ntizigihagaritse umutima kubera ibiza

Yanditswe Apr, 15 2024 17:45 PM | 100,905 Views



Abagize imiryango y’impunzi z’Abanye-Congo zicumbikiwe mu Nkambi ya Kigeme mu Karere ka Nyamagabe bavuga ko batagihagaritse umutima kubera ibiza, nyuma y’ingamba zo kugabanya ubukana bw’ibyaterwaga n’amazi yacukuye ibikuku.

Imirimo yo kugerageza kugabanya ubukana bw’ibiza ahanini byaterwaga n’amazi y’imvura imaze amezi atatu itangijwe mu Nkambi y’Impunzi ya Kigeme.

Abagize imiryango y’impunzi z’Abanye-Congo bacumbikiwe aha bavuga ko noneho ubu bagiye kujya baryama bagasinzira.

Inzira z’amazi zubatswe muri iyi nkambi n’amazi ava ku nzu nta buryo bwo kuyafata ni byo byari byaracukuye ibikuku binini bitera impungenge zanatumye abasaga 3000 bimurirwa mu Nkambi ya Mahama.

Kuri ubu imirimo iri gukorwa ni iyo gukora inzira z’amazi nshya no gusiba ibyo bikuku, imirimo yatanze akazi ku basaga 80.

Imirimo yo guha Inkambi ya Kigeme ubushobozi bwo guhangana n’ibiza by’amazi y’imvura yatangiye muri Mutarama uyu mwaka mu gihe biteganyijwe ko izasoza nyuma y’amezi icyenda.

Umukozi wa Ministeri y’Ibikorwa by’Ubutabazi mu Nkambi ya Kigeme, Uwayezu Noël, avuga ko mu bindi biri gukorerwa ubuvugizi bizakemura ikibazo cy’ibiza muri iyi nkambi mu buryo burambye harimo no kuvugurura inzu zikajyanishwa n’igihe ndetse zikabasha gufata amazi ava ku bisenge.

Inkambi ya Kigeme yashinzwe mu 2012, icumbikiye impunzi z’Abanye-Congo zisaga ibihumbi 14.


Tuyisenge Adolphe 



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Imyinshi izafungwa- Umushinga w'itegeko rigenga imiryango itari iya Leta ut

Ishyaka PDI ryiyemeje kuzashyigikira Paul Kagame mu matora y’Umukuru w&rsq

Zimwe mu mpinduka zagaragaye muri Kaminuza mu myaka 30 ishize

Abanya-Kigali bishimiye kongera gukomorerwa kubaka

Hakiriwe dosiye 4698 z'abaregwa gukoresha nabi umutungo wa Leta mu myaka 5

Imiryango 4800 imaze kwimurwa nyuma y’ibiza byo muri Gicurasi 2023

Minisitiri Gasana yasabye urubyiruko gushikama bagahangana n’abakomeje gup

U Rwanda rurishimira ibyagezweho mu kurwanya Malariya