AGEZWEHO

  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...
  • Gatsibo: Bijejwe guhabwa umuhanda wa Kaburimbo amaso ahera mu kirere – Soma inkuru...

Imvano y’isenyuka rya bimwe mu bimenyetso by’amateka y’u Rwanda

Yanditswe Aug, 03 2020 10:33 AM | 47,285 Views



Abakurikirira hafi amateka y’ isi basanga nta muntu ugomba kwemera ko amateka y’ igihugu cye asibangana kuko kuyatakaza bigira ingaruka mbi nyinshi ku bariho ubu ndetse no ku bazabaho cyera .

Mu ntangiriro z’ ikinyejana cya 20 ni bwo mu Rwanda hageze amadini mashya. Kiliziya gatolika ni yo yayabimburiye mu mwaka wa 1900 itangirira i Save. Ibimenyetso by’ ayo mateka nubu birahari.

Padiri Fidèle Mukwiye  wo muri Pariwasi ya Save ati  « Bagitangira habanje kubakwa kiliziya ntoya ishakaje ibyatsi. Iza gusinbuzwa n’iyi ngiyi igaragara. Yari kiliziya nini ariko yaje kugwa hasigara uru rukuta. » 

Kubungabunga  amateka y’ u Rwanda muri rusange ariko byo ntibyakozwe . Kuva ku bakoloni kugera kuri za repubulika ya mbere n’ iya kabiri hari byinshi byasibanganyijwe.

Impuguke mu mateka Dr Philibert Gakwenzire avuga ko ubukoloni bwagize uruhare runini mu gusenya ibiranga amateka n’umuco w’abanyarwanda.

Ati  «Mu Rwanda ibintu biranga amateka cyangwa umuco buri gihe ntibigaragarira amaso. Ibyo rero ni byo  bashenye kugira ngo babone umusingi w’ ubukoloni n’ iyobokamana. Tuzi ko ubukoloni butangiye umwami Musinga bamuciriye i Kamembe aza no kugera muri Congo ahitwa Moba. Amaze kugenda rero aho yari atuye ni ho bubatse kiliziya ya Kiristu Umwami na nyuma yaho ahari hatuye umugabekazi Kankazi aho yari atuye ingoro ye barayishenye amatafari bajya kuyubakisha ibiro bya Komini yitwaga Nyamabuye. » 

Na ho Jérôme Kajuga ukorera komisiyo y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwqe ubumenyi, uburezi n’umuco, avuga ko politiki mbi ari yo soko yo gusenyuka kw’ibyari bigize amateka y’u Rwanda.

Ati «  By’umwihariko nka politiki mbi ya nyuma y’ ubukoloni abantu bumvaga ko kwigobotora ingoyi ya gikolonize ari ugusenya ibimenyetso by’amateka byose twari dufite cyane cyane ibirebana n’ ubwami. Hari nk’inzu z’abatware zagiye zisenywa akubakwamo ibiro bya komini. » 

Amateka y’ u Rwanda rwo hambere yagaragaraga mo n’ ubumenyi bwabafashaga mu mibereho ya buri munsi. Ku gihugu icyo ari cyo cyose  gutakaza ibimenyetso ndangamateka ngo bigira ingaruka mbi

Dr Gakwenzire yagize ati « Mu mateka y’ u Rwanda tuvuga ko Gihanga yahanze u Rwanda ahagana mu mwaka wa 1000. Mu 1900 rero murumva ko hari hashize imyaka myinshi ku buryo iba idakwiye kuba imfabusa ahubwo tuba dukwiye kuyigiraho.”

Ku rundi ruhande, Kajuga, avuga ko gusenyuka kw’ibigize amateka y’Igihugu biba ari Igihombo gikomeye.

Ati “Ni akaga, ni igihombo kuri twebwe tubibona ariko ni n’ igihombo gikabije ku bazaza badukurikiye bazigiraho amateka. Ni ha handi tuvuga ngo utazi iyo ava ntamenya iyo ajya.”

Mu rwego rwo kwirinda ko mateka y’u Rwanda yasibangana Ikigo cy’Igihugu cy’Ingoro z’Umurage w’u Rwanda mu mwaka wa 2017 cyakoze ubushakashatsi bwerekanye ko hari ahantu 145 habitse amateka n’umurage by’u Rwanda.

Mu Mujyi wa Kigali habonetse ahantu 19, mu Ntara y’Amajyaruguru 24, Iburasirazuba  ahantu 31 kimwe no mu majyepfo  naho Iburengerazuba haboneka ahantu 40.ubushakashatsi kandi ngo buracyakomeza.


Jean Damascène MANISHIMWE 



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama