AGEZWEHO

  • Tariki 20 Mata 1994 ni bwo Umwamikazi Gicanda yishwe – Soma inkuru...
  • Tariki 19 Mata 1994: Imyaka 30 irashize Sindikubwabo atangije Jenoside mu cyahoze ari Butare – Soma inkuru...

Imvura yaguye hirya no hino mu gihugu yahitanye abantu 10

Yanditswe Apr, 24 2022 17:34 PM | 60,010 Views



Imvura yaguye mu ijoro ryakeye hirya no hino mu gihugu, yahitanye abantu 10 yangiza n'ibindi bikorwa bitandukanye harimo n'inzu zangiritse mu buryo bukomeye.

Imibare RBA ikesha Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi, igaragaza ko imvura ikaze yaraye ihitanye ubuzima bw’abantu 10, harimo 7 bo mu karere ka Nyamasheke, umwe wo muri Ngororero, umwe muri Kicukiro n’undi 1 wo muri Gasabo. 

Hakomerekeyemo kandi abantu 7 barimo 3 bo muri Ngororero, 1 muri Kicukiro, umwe muri Nyamasheke na babiri muri Gasabo. 

Mu nzu 22 zashenywe n’imvura harimo 11 zo muri Gasabo, 1 yo muri Ngororero, 3 muri Nyamasheke, 2 muri Burera, 1 muri Kicukiro n’ebyiri muri Rubavu.

Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi ikaba ivuga ko irimo gutegura ubufasha bwo gufasha gushyingura abahitanywe n’iyi mvura ndetse n’abasenyewe bakabona aho baba bakinze umusaya by’agateganyo. 

Iyi minisiteri kandi irasaba uturere kwimura mu buryo bwihuse abatuye ahashyira ubuzima bwabo mu kaga.

By'umwihariko nko mu Mujyi wa Kigali, iyi mvura yateje imyuzure yangiza n'ibikorwa bitandukanye mu bice binyuranye by’Umujyi wa Kigali, abaturiye imihanda irimo kubakwa bakaba bagaragaza ko itarakorewe imiyoboro y'amazi y’imvura ituma atemba mu baturage ikabangiriza imitungo.

Kicukiro centre mu Mujyi wa Kigali, abakorera mu nzu y'ubucuruzi itangirwamo serivisi z’amabanki n'ibigo by'imari bazindutse bakura icyondo n'amazi yazanywe n’imyuzure muri iyi nzu.

Zimwe mu mpapuro zifashishwa ndetse na za mudasobwa byangiritse.

Ni nako bimeze ku bacuruzi nabo bapakururaga ibicuruzwa byarengewe n'amazi birangirika, by'umwihariko ahaparikwa imodoka ndetse hari n'isoko ry'imbuto n'imboga mu gice cyo hasi cy'iyi nyubako, amazi yuzuze arengera ibyo bicuruzwa.

Abakorera muri aka gace bemeza ko iyi myuzure yatewe n'uko kuri uyu muhanda urimo kubakwa, nta miyoboro y'amazi yacukuwe bikaba byatumye ibicuruzwa byabo byangirika.

Uwitwa Nyirandikumana Jeanne D'arc yagize ati "Amazi ava mu muhanda yinjira mu nzu hose, amafurigo yose yarengewe, ubu turabarura ibifite agaciro ka 24,800,000 Frw."

Aya mazi kandi yageze no mu ngo z'abaturage zimwe mu nzu zabo zirasenyuka. 

Umushoramari Manzi Frank ufite iyi nzu y'ubucuruzi ikorerwamo n'abantu basaga 260 muri Kicukiro centre, yagaragaje ko ikibazo cy'amazi abasenyera ava ku muhanda bari barakigaragaje na mbere basaba ko abarimo kubaka uyu muhanda SONATUBES- GAHANGA,  bacukura imiyoboro y'amazi ariko ngo ntibigeze babona igisubizo.

"Amazi aturuka Gahanga nava mu yindi mihanda nta miyoboro agira kuko araza akinjira mu nzu, yinjira mu mabanki, mu bacuruzi, ni ikibazo kuko twagaragaje kuva kera, turi abashoramari twahashoye imari kugira ngo tuzatere imbere ariko ntituramara n'imyaka ingahe none dore uko inyubako yacu yabaye."

Inzego z'ibanze zabyukiye mu gikorwa cyo kubarura ibyangiritse no kureba niba iyi mivu y'amazi yaturutse kuri uyu muhanda uri kubakwa kugira ngo bene byo bahabwe indishyi.

Abakuwe mu manegeka kuri ruhurura ya Mpazi bagatuzwa mu nzu zigezweho bo akanyamuneza ni kose, kuko ngo iyi mvura iyo iza kubasanga bagituye aha hashyira ubuzima bwabo mu kaga ngo hari kuba havugwa indi nkuru.

Ubuyobozi bw'Umujyi wa Kigali burasaba abaturage guhora bari maso, abatuye ahashyira ubuzima bwabo mu kaga bakahimuka kuko imvura ikomeje kugwa.

Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho y'abaturage n'iterambere ry'ubukungu, Martine Urujeni yavuze ko abagizweho ingaruka n'ibi biza barimo kubarurwa kugira ngo bafashwe.

"Ubuyobozi burabafasha bitewe n'uburemere bw'ingaruka umuturage byamugizeho, abayobozi batandukanye babirimo turiho turagenda tureba ngo turebe icyo twabafasha, hari ibikorwaremezo byangiritse birimo imihanda, amateme nibyo twari turimo tureba ibyagiye byangirika n'imibereho y'abaturage ubu ngubu."

Ubwo twakoraga iyi nkuru hari hakibarurwa ibyangijwe n'iyi mvura yaraye iguye hirya no hino mu gihugu, ndetse ngo hanamenyekane n'abahitanwe nayo.



Jean Paul Turatsinze



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira