AGEZWEHO

  • Kenya yatangiye icyunamo cy'Umugaba Mukuru w'Ingabo wapfiriye mu mpanuka – Soma inkuru...
  • Bagiye kubona ibintu byiza- Danny Nanone yijeje indirimbo nshya – Soma inkuru...

Imyaka yo kujya mu bakozi ba Leta ishobora kuva kuri 18 ikajya kuri 16

Yanditswe Sep, 14 2019 09:58 AM | 18,954 Views



Imyaka fatizo yo gutangira gukora akazi mu butegetsi bwite bwa Leta ishobora kuva kuri 18 ikaba 16 ugendeye ku bikubiye mu mbanzirizamushinga y'itegeko rishyiraho sitati rusange igenga abakozi ba leta yagejejwe mu Nteko Ishinga Amategeko kuri uyu wa Gatanu. Gusa bamwe mu badepite barifuza ko ibyo byajyana no kugabanya imyaka yo kujya mu kiruhuko cy'izabukuru ku mukozi wa Leta.

Umushinga w'itegeko rishyiraho sitati rusange y'abakozi ba Leta washyikirijwe Inteko Ishinga Amategeko, uteganya ko umuntu ufite nibura imyaka 16 y'amavuko ashobora guhabwa akazi mu butegetsi bwa Leta aho kuba 18 nk'uko itegeko No 86/2013 ryo muri 2013 rishyiraho sitati rusange y'abakozi ba Leta ribiteganya kugeza ubu.

Atanga isobanurampamvu ry'uyu mushinga w'itegeko, Minisitiri w'Abakozi ba Leta n'Umurimo Rwanyindo Kayirangwa Fanfan,  yagaragaje ko kugira ngo umuntu w'imyaka 16 ahabwe akazi mu nzego bwite za Leta bitazongera kumusaba uruhushya rwihariye rwa Minisitiri w'Abakozi ba Leta n'Umurimo.

Cyakora ibi byakuruye impaka, aho bamwe mu badepite bagaragaje ko izo mpinduko zikwiye kujyana no kugabanya imyaka umukozi wa Leta agira mu kiruhuko cy'izabukuru, cyizwi nka pansiyo.

Aha Minisitiri Rwanyindo yagaragaje ko amikoro adahagije y'Ikigo cy'Ubwiteganyirize mu Rwanda, RSSB, atatuma ibyifuzwa n'aba badepite bishoboka aka kanya.

Mu zindi mpinduka z'ingenzi ziteganywa muri uyu mushinga w'itegeko, harimo gushyira abanyapolitiki mu bakozi ba Leta bagengwa na sitati rusange igenga abakozi ba Leta, kongera umukozi wakuwe mu kazi kubera impamvu z'uburwayi mu bagenerwa amafaranga y'imperekeza ndetse agahuzwa n'ikiguzi cy'ubuzima muri iki gihe n'izindi.

Inkuru mu mashusho


Divin UWAYO 



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira