Yanditswe Sep, 14 2019 09:58 AM | 18,954 Views
Imyaka fatizo yo gutangira gukora akazi mu butegetsi bwite bwa Leta ishobora kuva kuri 18 ikaba 16 ugendeye ku bikubiye mu mbanzirizamushinga y'itegeko rishyiraho sitati rusange igenga abakozi ba leta yagejejwe mu Nteko Ishinga Amategeko kuri uyu wa Gatanu. Gusa bamwe mu badepite barifuza ko ibyo byajyana no kugabanya imyaka yo kujya mu kiruhuko cy'izabukuru ku mukozi wa Leta.
Umushinga w'itegeko rishyiraho sitati rusange y'abakozi ba Leta washyikirijwe Inteko Ishinga Amategeko, uteganya ko umuntu ufite nibura imyaka 16 y'amavuko ashobora guhabwa akazi mu butegetsi bwa Leta aho kuba 18 nk'uko itegeko No 86/2013 ryo muri 2013 rishyiraho sitati rusange y'abakozi ba Leta ribiteganya kugeza ubu.
Atanga isobanurampamvu ry'uyu mushinga w'itegeko, Minisitiri w'Abakozi ba Leta n'Umurimo Rwanyindo Kayirangwa Fanfan, yagaragaje ko kugira ngo umuntu w'imyaka 16 ahabwe akazi mu nzego bwite za Leta bitazongera kumusaba uruhushya rwihariye rwa Minisitiri w'Abakozi ba Leta n'Umurimo.
Cyakora ibi byakuruye impaka, aho bamwe mu badepite bagaragaje ko izo mpinduko zikwiye kujyana no kugabanya imyaka umukozi wa Leta agira mu kiruhuko cy'izabukuru, cyizwi nka pansiyo.
Aha Minisitiri Rwanyindo yagaragaje ko amikoro adahagije y'Ikigo cy'Ubwiteganyirize mu Rwanda, RSSB, atatuma ibyifuzwa n'aba badepite bishoboka aka kanya.
Mu zindi mpinduka z'ingenzi ziteganywa muri uyu mushinga w'itegeko, harimo gushyira abanyapolitiki mu bakozi ba Leta bagengwa na sitati rusange igenga abakozi ba Leta, kongera umukozi wakuwe mu kazi kubera impamvu z'uburwayi mu bagenerwa amafaranga y'imperekeza ndetse agahuzwa n'ikiguzi cy'ubuzima muri iki gihe n'izindi.
Inkuru mu mashusho
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
2 hours
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru