Yanditswe Dec, 18 2018 21:50 PM | 38,104 Views
Guverinoma y'u Rwanda yatangaje ko mu gihe kitarambiranye hagiye gukorwa impinduka muri gahunda ya VUP igamije kwita ku batishoboye. Ibi ngo bizajyana no kuvugurura imikorere ya koperative zo kuzigama no kugurizanya, Umurenge Sacco, mu rwego rwo kurushaho kunoza imikorere yazo.
Kuvugurura imitangire
n’imicungire y’inguzanyo zihabwa abatishoboye zinyuzwa mu Murenge-SACCO kugira
ngo zibafashe kwivana mu bukene no kwigira. Uyu niwo mwanzuro wa mbere w’inama
ya 16 y’igihugu y’umushyikirano yeteranye mu cyumweru gishize. Umwanzuro wa 3,
nawo uvuga ko hagiye kongera kurebwa uburyo abari mu cyiciro cya 2 cy’Ubudehe
bakongera kwemererwa gukora imirimo ihemberwa itangwa muri gahunda ya VUP.
Minisitiri w'ubutegetsi bw'igihugu Prof. SHYAKA Anastase, avuga ko gushyira mu bikorwa iyi myanzuro yombi bitagomba kurenza iki gihembwe cy’umwaka w’ingengo y’imari. Ati, "Ku ruhande rwacu kuva ubaye umwanzuro dutangira kuwushyira mu bikorwa ubu nyine. Kandi icyifuzo cyacu ni uko bidatinda cyane kuri iki cyiciro cya 2 kuko ntabwo bisaba ibintu byinshi cyane. Turabyumvikanaho, ubushobozi burahari, tuzareba uburyo iki gihembwe cya mbere uyu mwanzuro waba washyizwe mu bikorwa kandi birashoboka, noneho izo mbaraga z’abo baturage bahabwe amahirwe bongere bakore imirimo ifitiye igihugu akamaro ariko nabo ibateza imbere.
Umwanzuro wa 2, wo uvuga kunoza imikorere y’Umurenge-SACCO muri rusange kugira ngo irusheho kugera ku ntego yashyiriweho no gufata ingamba zo kwishyuza vuba abayambuye.
Minisitiri muri Primature ushinzwe imirimo y'inama y'abaminisitiri, KAYISIRE Marie Solange avuga ko bimwe mu bizarebwaho kuri uyu mwanzuro birimo inyungu ku nguzanyo zitangwa n’umurenge sacco. Yagize ati, "Umurongo waratanzwe kuri Sacco. Nk'uko umwanzuro ubivuga ni ukuvugurura imikorere ya sacco; niba hari ibisanzwe bikorwa nabi ni ukubivugurura, niba interests rate zari very high ubwo baricarana na BNR barebe ngo ku isoko ry’u Rwanda, ubundi aho mukura amafaranga ibiciro byifashe bite, aho mukura amafaranga muguriza, ni ikihe giciro/kiguzi."
Agendeye ku miterere
y’imyanzuro 10 yafatiwe mu nama y’igihugu y’umushyikirano, minisitiri w’imari
n’igenamigambi Dr. Uzziel NDAGIJIMANA, asobanura ko akazi gakurikiyeho ari ko
kazatuma haboneka umusaruro wayo. Ati, "Nk’iyi myanzuro uko muyibonye
ari 10, ntabwo ibipimo birajyamo. Akazi kagiye gukurikiraho buriya ni ukureba
umwanzuro ku wundi tukavuga ngo; ni ibiki tugiye gukora, ni iki
kizatugaragariza ko byagezweho, ari byo bipimo tuvuga nyine. Ndetse bishyirwa
no mu gihembwe, tukavuga tuti mu gihembwe cya mbere hazakorwa ibi, mu cya 2, mu
cya 3 no mu cya 4.
Imyanzuro y’inama y’igihugu y’umushyikirano ifatwa hagendewe ku byayiganiriwemo, aho muri y’uyu mwaka hibanzwe ku ngingo 3 zirimo Iterambere ry’Igihugu ryubakiye ku muturage, Kuzirikana amateka ya Jenoside no kubumbatira indangagaciro z’abanyarwanda ndetse n’Uruhare rwo kuzigama mu iterambere ry’Igihugu.
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru