AGEZWEHO

  • Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu – Soma inkuru...
  • Guhisha imibiri y'abazize Jenoside bifitanye isano n'ingengabitekerezo yayo- Dr Bizimana – Soma inkuru...

Imyanzuro ivuye mu nama ya AU izageza Afurika ku ntambwe yifuza-Min. Mushikiwabo

Yanditswe Jul, 20 2016 13:04 PM | 2,383 Views



Ministiri w'ububanyi n'amahanga n' ubutwererane Louise Mushikiwabo aratangaza ko imyanzuro yafatiwe mu nama ya 27 isanzwe y'abakuru b' ibihugu na za guverinoma za Afrika yafashe imyanzuro ikomeye izageza uyu mugabane ku ntambwe wifuza.

Ibi ministri Louise Mushikiwabo yabigaragaje kuri uyu wa kabiri i Kigali mu kiganiro n' itangazamakuru aho yanavuze ko kuba iyi nama yaragenze neza bishyira u Rwanda ku rwego rwo hejuru mugutegira inama mpuzamahanga kandi zikomeye.

Inama isanzwe ya 27 y' abakuru b' ibihugu na za guverinoma ba Afrika i kigali yashojwe ku wa mbere, ngo isigiye ikizere gikomeye abanyarwanda mu mitegurire y' inama mpuzamahanga zo ku rwego rwo hejuru ndetse Ministri w' ububanyi n'amahanga Louise Mushikiwabo avuga ko imyanzuro ikomeye yafatiwemo itanga icyerekezo gishya kuri Afrika gishimangira intego z' uyu muryango ndetse Perezida wa Repubulika Paul Kagame akaba yarahawe inshingano zihariye muri iki cyerekezo.

Mu gihe umuturage w' igihugu cya Afrika azaba afite uru rwandiko, nta visa ngo bizajya bimusaba kwinjira mu kindi gihugu cyo kuri uyu mugabane.

Uru rwandiko rukoze mu ikoranabuhanga kandi ngo rutezweho kwagura ubucuruzi n' ubuhahirane hagati y' ibihugu ba Afrika. U Rwanda ruri mu bihugu bigera kuri 13 bya Afrika byemerera abanyafrika kwaka visa binjiye mu gihugu.

Inkuru irambuye mu mashusho:




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura

Impunzi z’i Kigeme ntizigihagaritse umutima kubera ibiza

Rubavu: Uko hahanzwe imishinga ikomeje gufasha mu iterambere ry'abarokotse

NEC yasobanuye ibisabwa ku baziyamamariza ku mwanya w’Umukuru w’Igih

Perezida Kagame yasabye ba ofisiye bashya ba RDF kwanga ubugwari n’ububwa,

Ba ofisiye 624 bashya binjijwe mu Ngabo z’u Rwanda (Amafoto)