AGEZWEHO

  • Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwanda? – Soma inkuru...
  • Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura ku bafite hagati y'imyaka 30-49 – Soma inkuru...

Imyiteguro y'Umunsi w'Intwari: Urubyiruko rwasabwe kurangwa n’umuco w’ubutwali

Yanditswe Jan, 23 2023 12:45 PM | 5,895 Views



Urwego rw'Igihugu rushinzwe Intwali z'Igihugu, Imidari n’Impeta by'ishimwe (CHENO) rurasaba urubyiruko guharanira kurangwa n’umuco w’ubutwali n' imyitwarire ikwiye.

Ibi babisabwe mu gihe ubu hakomeje icyumweru cy’ ubutwali, kimwe mu bikorwa biri muri gahunda yo kwizihiza umunsi w’intwali tariki ya Mbere Gashyantare.   

Shumbusho Augustin umwe mu bashinze umuryango w’urubyiruko utari uwa Leta OHOD IHUMURE, wita ku bana bahoze ku muhanda, avuga ko gutangira uyu muryango babikomoye ku bwitange bwaranze Intwali z’u Rwanda.

"Ni ukwigomwa kuko intwali ifite icyo iba yigomwe buri gihe, rero navuga ko natwe twigomwe kwa kwinezaze kose kugira ngo tubonere aba bana umwanya n’ubushobozi."

Ku rundi ruhande, Ishimwe Teddy na bagenzi be bakiri mu ishuri bashinze umuryango w’ urubyiruko bise IMANZI bagamije gufasha bagenzi babo bakeneye ubufasha, aha baganiriraga uko bari gukurikirana abana bafite ubumuga batishoboye, banagaragaza icyabibateye.

"Nubwo bafite ubumuga ariko bazakorera igihugu mu mbaraga zabo bafite niyo mpamvu natwe twavuze ngo reka tubafashe bazamuke bagere aho bagera kuko nabo ni ari nka twe. Ariko ndavuga ngo ese uko meze niko undi ameze niyo mpamvu twiyegeranya ngo tubafashe nta kindi bisaba usibye ubushake kandi iyo mwiyegeranyije mugera kuri byinshi."

Uku kutihugiraho, kwirinda ibirangaza nk’ ibiyobyabwenge n’ indi mico mibi ni nabyo urubyiruko muri rusange rugaragaza ko babigendera kure mu rwego rwo kwiyubaka no kugira uruhare mu kubaka igihugu.

Uwingabiye Marie Alice/Urubyiruko: "Ubusambanyi, ibiyobyabwenge ndabyirinda kugira ngo bitangira imbata maze nkisanga muri gereza ugashiduka ubuzima bwahagarariye aho ntiwigirire akamaro, cyangwa ngo ukagirire igihugu.

Mbonyinshuti Claude/Urubyiruko: "Icya mbere ni ukuba inyangamugayo, kwanga umugayo nk'urubyiruko nkigira ku bambanjirije babaye intwali."

Muri ibi bihe hakomeje icyumweru cy’ubutwari nka kimwe mu bikorwa bigamije kwizihiza umunsi w’intwali uba buri mwaka tariki ya Mbere Gashyantare, urubyiruko rusabwa gukomeza kurangwa n’ubufatanye no guharanira kubaka igihugu mu bushobozi bafite bagafatira urugero ku ntwari z’igihugu nk'uko Rwaka Nicolas ashinzwe ubushakashatsi mu rwego rushinzwe intwali z' igihugu  imidari n’impeta by' ishimwe abivuga: 

"Ni uko bagomba kumenya ko iki gihugu cyubatswe n’ abana b’ u Rwanda, kandi kizakomeza kubakwa nabo, bamenye ko iki gihugu nta we bagisiganira ikindi ni ukwigira ku ntwali zababanjirije, ndetse bakigira ku buyobozi buriho ubu buha agaciro abagore, abana n'urubyiruko, aha rero bagomba kuhafatira urugero rwiza ariko kandi n'ibyo badasobanukiwe bakabibaza."

Urubyiruko kandi rusabwa guhora ruharanira kurangwa n’ umuco w’ ubutwari ndetse bakazirikana agaciro k’ ubumwe bw’ abanyarwanda nk'uko Nicolas akomeza abivuga:

"Iyo urangwa n’umuco w’ubutwari ubanza kureba ibiri mu nyungu rusange aho kureba, agomba kuba kandi azi agaciro k'ubumwe bw'abanyarwanda mugahuza imbaraga, ni cyo twifuza rwose kandi buriya abahuje imbaraga nubundi barajyana."

Urwego rw'Igihugu rushinzwe Intwali z'Igihugu, Imidari n’Impeta by'ishimwe rugaragaza ko kwizihiza Umunsi w’Intwali  bizabera mu midugudu yose, ndetse hakorwe ibiganiro mu mashuri no mu bigo bya leta n’ibitari ibya leta bigaruka ku nsanganyamatsiko y'uyu mwaka igira iti: "Ubutwari Banyarwanda, Agaciro kacu.




Fiston Felix Habineza



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama