Yanditswe Jul, 25 2022 11:23 AM | 73,351 Views
Bamwe
mu biteguye kwitabira imurikagurisha mpuzamahanga rizatangira ku wa Kabiri w’iki Cyumweru
baravuga ko baryitezeho gusurwa n'abantu benshi, bitandukanye no mu myaka 2
ishize aho bagabanutse kubera icyorezo cya Covid19.
Bamwe mu bitabiriye iri murikagurisha bavuga ko ubu imyiteguro bayigeze kure umunsi nyirizina wo gutangira bazaba biteguye bihagije.
William Obadha ati « Ubu nonaha ntitwiteguye ariko mu minsi 2 isigaye tuzaba twamaze kwitegura, kuko abenshi hano dukora amanywa n’ijoro amasaha 24, rero ndabyizeye rwose ko tuzatangirana n'abandi tariki ya 26.»
Bamwe mu banyamahanga baje inshuro nyinshi muri iri murikagurisha bavuga ko umutekano ari wo uri ku isonga mu gutuma bahora baza kumurika ibyo bakora.
Adanse Ababio umunye-Ghana witabiriye inshuro 7 yagize ati Ati’’ubwa mbere nza hano nabonye u Rwanda ari igihugu cyiza, gifite umutekano urabona tujya n’ahandi ariko hari aho ugera ugacuruza yego, ariko wasiga ibintu byawe ugiye kuri hotel kuryama ugahora uhangayitse utekereza bya bintu byawe, rero mu Rwanda ho si ko bimeze.’’
Umuvugizi w'urugaga rw'abikorera Theoneste Ntagengerwa avuga ko ubu imyiteguro irimo igana ku musozo, kandi ko biteze abamurika bashya.
Ati « Hari ibihugu bishya byaje wenda nakubwira nka 2, Korea y'Epfo na Denmark ariko hari n’ibindi muri rusange 20 n'u rwanda rwa 21, rero buri gihe hano haba harimo ibintu bishyashya. »
Urugaga rw'Abikorera mu Rwanda ruvuga ko mu mwaka wa mbere w'imurikagurisha mpuzamahanga mu 1998 ryitabiriwe n’abamurika 169, risurwa n’abantu 101,000. umwaka ushize wa 2021 abamurika bari 363, abasuye bari 47,000.
Fiston Félix HABINEZA
Abasaga 2000 ni bo bitabira EXPO ku munsi, imiziki yarahagaritswe!
Dec 16, 2020
Soma inkuru
Leta y' u Rwanda yemeje ko ikimera cya canabis ikoreshwa mu buvuzi kigiye guhingwa mu Rwanda mu ...
Oct 13, 2020
Soma inkuru
The private sector federation has called on exhibitors and visitors to maximize on the numerous oppo ...
Nov 22, 2019
Soma inkuru
Abitabiriye imurikagurisha mpuzamahanga ryaberaga i Gikondo bashima imitegurire yaryo ndetse n' ...
Aug 12, 2019
Soma inkuru
Kamwe mu dushya tuzarangwa mu imurikagurisha ry'uyu mwaka, ni ukwinjira abantu bishyuye hakores ...
Jul 19, 2019
Soma inkuru
Urugaga rw'abikorera PSF ruratangaza ko hari umubare munini w'abifuza kwitabira imurikagur ...
Jul 25, 2016
Soma inkuru