AGEZWEHO

  • RIB yafunze abantu 39 bakurikiranweho ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside – Soma inkuru...
  • Diego Aponte uyobora Ikigo Mpuzamahanga cy’Ubwikorezi bwo mu mazi yasuye Urwibutso rwa Kigali – Soma inkuru...

Imyiteguro y’itangira ry’amashuri irarimbanyije

Yanditswe Jul, 19 2020 11:18 AM | 72,528 Views



Mu gihe biteganijwe ko itangira ry’amashuri riteganijwe mu kwezi kwa cyenda uyu mwaka. Ikigo gishinzwe Uburezi mu Rwanda gisanga kugira ngo amashuri azatangire mu kwa 9 hasabwa umuhate wa buri wese mu kubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID19.

Hashize iminsi 126 abanyeshuri kuva amashuri y'incuke kugeza muri kaminuza bari mu rugo.

Leta y'u Rwanda yafashe icyemezo cy'uko amashuri azasubukura imirimo mu kwezi kwa 9 uyu mwaka ni ukuvuga ko hasigaye ukwezi kumwe n'igice.

Mu gihe minisiteri y'uburezi yo ikomeje ingamba zihariye zo kwirinda COVID19 mu mwaka w'amashuri 2020-2021. Muri izi ngamba harimo ko buri mashuri 2 agomba kugira kandagira ukarabe, umwana gushakirwa nibura udupfukamunwa 2, gupima umuriro abanyeshuri n'abarezi mbere yo kwinjira mu ishuri, gusiga intera ya metero hagati y'umunyeshuri n'undi n'ibindi.

Kuri ubu imyiteguro ni yose mu mashuri atandukanye.

Umuyobozi w'ishuri ryisumbuye rya College St Andre, Padiri Faustin Nshubijeho ribarizwa mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali avuga ko ibikoresho byifashwa mu gukora isuku y'intoki byamaze kugera  kuri iki kigo kandi ngo cyiteguye kubahiriza ingamba zose zashyizweho kwirinda COVID19.

Ati “Nk'uko basanzwe bubahiriza amabwiriza agenga amashuri ayo by'umwihariko tuzayashyiramo imbaraga kandi bazaba barayabwiwe. Mu gushoboka kwabyo ni ubufatanye, ni imbaraga tuzashyiramo abayobozi, abafatanyabikorwa, ababyeyi n'abo bana bagashyiraho akabo ntakidashoboka rero ntekereza ko tuzabishobora.”

Munana Reuben ni umubyeyi, tumusanze ku ishuri rya Star Shine School riherereye mu Murenge wa Kanyinya, akarere ka Nyarugenge aho agiye kwandikisha umwana ugomba gutangira ishuri mu kwezi kwa 9.

Ati “Dukurikije amabwiriza ya Leta ndetse n'uko ubuyobozi bw'ikigo bwadushikirije kwandikisha abana kare ni mu rwego rwo kugira ngo imyiteguro yo gutangira izagende neza.Twebwe ababyeyi biradushimishije cyane kuko abana bameze igihe kinini mu rugo usanga baraharambiwe banyotewe no kuza ku ishuri, rwose amashuri natangira mu kwa 9 bizadushimisha cyane.”

Umuyobozi w'iri shuri rya Star Shine School, Nizeyimana Ernest avuga ko imyiteguro yo kwakira abana irimbanyije hashakwa ibyangombwa byose bisabwa na Minisiteri y'Uburezi.

Ati “Amabwiriza turayafite twarayabonye, ubwo rero navuga ko imyiteguro irimbanyije, hari ibyo twatangiye gukora, hari ibyo tugikora, hari ibyo tuzakora mu cyumweru gitaha, ariko amashuri azajya gutangira ibyangombwa byose byadufasha kwirindda ikwirakwira rya COVID19 mu mashuri byarangiye biri ku murongo nta kibazo dufite.”

Umwarimu muri kaminuza unakora ubushakashatsi ku burezi, Mugenzi Ntawukuliryayo Leon, avuga ko bishoboka ko amashuri yasubukura imirimo yayo ariko bigakoranwa ubushishozi.

Ati “Uko umwana yinjiye bakareba ko yujuje ibyo byangombwa cyane cyane ibyo byo kwisukura, aha birumvikana n’agapfukamunwa kazakomeza gakoreshwe, ikindi numva Minisiteri y'Uburezi ikwiye kwitaho ni uko nk'uko abantu bajya bajya mu kato iminsi 15, abanyeshuri na bo bazapimwa mbere ho iminsi 15, kugira ngo amashuri ajye gutangira nibura bigaragara ko nta bwandu buri muri abo bana, gupima bikaba byanakomeza n'igihe barimo kwiga, kugira ngo niba icyorezo atakivanye mu rugo iwabo no ku ishuri ntakihafatire, ntekereza ko ubwo buryo bushoboka kandi abana bagakomeza kwiga nta kibazo.”

Umuyobozi w'iki gishinzwe guteza imbere uburezi mu Rwanda (REB), Dr. Irené Ndayambaje avuga ko n'ubwo uburyo bw'imyigire bushobora guhinduka ariko kwiga bizakomeza.

Ati “Icyizere twe tugishingira ku ngamba ziba ziriho kandi tugasaba inzego zitandukanye kugira ngo dufatanye kubera ko ejobundi aba bana bakeneye kwiga kuko mu by'ukuri tutazagira abazadusimbura mu nshingano n'abazuzuza imyanya y'imirimo ikenewe muri society abantu batarize, bivuze ko abantu bagomba kwiga n'ubwo uburyo bwo kwiga bushobora guhindura isura bitewe n'icyorezo cya coronavirus ariko twe icyifuzo ni uko iki cyorezo twagitsinda kugira ngo dukomeze urugendo rw'amashuri uko twari tumenyereye.”

Ubucukike mu mashuri ni ikibazo kimaze igihe kigarukwaho, kubahiriza intera ya metero mu rwego rwo kwirinda coronavirus bikaba bishobora kuba ihurizo mu mashuri, gusa Dr. Ndayamabaje asobanura ko ibyumba by'amashuri birenga ibihumbi 22 birimo kubakwa hirya no hino mu gihugu bizakemura iki kibazo.

Ibi bizagendana no kongera umubare w'abarimu kuko abarimu basaga ibihumbi 28 baziyongera ku bandi barimu ibihumbi 67 bari basanzwe bigisha mu mashuri abanza n'ayisumbuye.

Ati “Twagiye dusura hirya no hino hari hari abakiri ku rwego rwa fondation, hari abamaze kuzamura tukifuza ko ayo mashurfi yakuzura akuzura vuba kugira ngo mu gihe cy'itangira ry'amashuri tuzabe dufite ibyumba byinshi nk'uko twabiteganyije bigamije kugira ngo bizacyemure ikibazo cyane ko twari tugifite mu by'ukuri.”

Umwaka wa mbere y'amashuri abanza wari usanzwe urimo abanyeshuri ibihumbi 500 mbere y'uko amashashuri ahagarara, byitezwe abandi bagera ku bihumbi 500 bazigana n'abana bari basanzwemo, bivuze ko umwaka wa mbere w'amashuri abanza 2020-2021 hazaba harimo abana bagera kuri miliyoni. Ubu mu mashuri abanza harimo abana miliyoni 2 n'ibihumbi 400 mu gihe mu mashuri yisumbuye hari abanyeshuri ibihumbi 800.

KWIZERA John Patrick



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Impunzi z’i Kigeme ntizigihagaritse umutima kubera ibiza

Rubavu: Uko hahanzwe imishinga ikomeje gufasha mu iterambere ry'abarokotse

NEC yasobanuye ibisabwa ku baziyamamariza ku mwanya w’Umukuru w’Igih

Perezida Kagame yasabye ba ofisiye bashya ba RDF kwanga ubugwari n’ububwa,

Ba ofisiye 624 bashya binjijwe mu Ngabo z’u Rwanda (Amafoto)

Ibyihariye kuri Dr Jean Baptiste Habyarimana wazize kurwanya umugambi wa Jenosid

Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente yakiriye Minisitiri w'Ibikorwaremezo m

Guverineri Mugabowagahunde yasabye Abayisilamu gukomeza kwitabira ibikorwa byo #