Yanditswe Dec, 15 2017 22:28 PM | 6,599 Views
Ku munsi wa Kabiri w'Inama Nkuru y'umuryango FPR Inkotanyi abayikoraniyemo
bafashe umwanya wo gusesengura ibibazo n'amahirwe atandukanye ari mu isi, maze
bajya inama y' uko bakomeza kubaka u Rwanda .
Minisitiri
w'ububanyi n'amahanga w'u Rwanda Louise Mushikiwabo wavuze ko ari inshuti
ikomeye y'uyu muryango ndetse na Perezida Kagame agakomoza ku izina rye avuga
ko ari Mushiki w'Inkotanyi, yagaragaje ko ukurikije isura y'ibibera ku isi hari
ibintu byinshi biriho gutungurana kandi ibice bitandukanye by'uyu mubumbe bikaba
byugarijwe n'intambara n'ibindi bibazo .
Kuva intambara ya kabiri y'isi yose irangiye ngo ibihugu byayitsinze byagize ijambo rikomeye kuri Afrika ariko Dr.Donald Kaberuka avuga ko izi mbaraga zigenda zigabanuka iyo ugereranyije n'uko ibintu byifashe muri iki gihe n'uko byari bimeze ubwo ibyo bihugu byihurizaga mu itsinda ry'ibihugu bikungahaye ku isi byavuye kuri 8 bikaba bigeze kuri 20 harimo igihugu kimwe rukumbi cya Afrika kandi byihariye 84% by'ubukungu bw' isi.
Mu gihe Donald Kaberuka avuga ko ubumenyi butagira pasiporo, ashingiye ku
byabaye mu isenyuka ry'icyahoze 'soviet union', umushakashatsi Dr. Niyikiza
Anaclet, avuga ko icyo ibihugu bikomeye byihutiye gutwara nk'imiyago ari
abafite ubu bumenyi, ndetse ubu bumenyi n'ubuvumbuzi bishingiye ku guhanga ibishya
abigaragaza nk'ingenzi cyane mu gutegura u Rwanda rwo mu gihe kiri imbere.
Kuri Francis Gatare, impinduka ziriho zigenda ziba mu bukungu bw' isi aho bugenda bwerekera cyane muri Asia ngo iri ni idirishya ryiza u Rwanda ndetse na Afrika bakinjiriramo mu meza y'ibiganiro by'ibibera ku isi.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yashimye iki kiganiro avuga ko
ibyakivugiwemo bidakwiye kuba amasigara cyicaro.
Abatanze ikiganiro bose bagaragaje ko ahazaza h'u Rwanda ari nk'umupira
uri mu maboko y'urubyiruko kandi
bagaragaza indangagaciro z'umuco nyarwanda hamwe n'imyitwarire no kunoza ibyo abantu bakora nk'urufunguzo ruzatuma bigerwaho.
Inkuru mu mashusho:
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru