AGEZWEHO

  • Ingengo y’imari Leta ishyira mu kugaburira abana ku ishuri yikubye inshuro 15 – Soma inkuru...
  • Ambasaderi Rutabana yagaragaje uko u Rwanda rwaharaniye ubudaheranwa nyuma ya Jenoside – Soma inkuru...

Indabo zoherezwa hanze zigeze kuri Toni imwe mu cyumweru mu mushinga wa BHR

Yanditswe Feb, 14 2017 10:36 AM | 4,609 Views



Mu gihe cy’imyaka 2 cy’igerageza umaze ukora, umushinga ‘’Bloom Hills Rwanda’’ w’aba Yapani,  uhinga indabo mu murenge wa Kinigi mu Karere ka Musanze, ngo umaze kugera ku musaruro ushimishije kuko buri cyumweru bohereza toni imwe y’indabo mu bihugu by’uburayi.

Mu ntangiriro umushinga ‘’Bloom Hills Rwanda’’ wahisemo ubuhinzi bw’indabo  zo m’ubwoko bw’ibihwagari’’sun Flower’’, kuko ngo zikunda ubukonje, buranga ahanini ako gace ko mu murenge wa Kinigi.

Angelo Mateka ushinzwe gukurikirana ubuhinzi bw’izo ndabo, avuga ko Kugeza ubu isoko rinini bafite ari igihugu cy’Ubuholandi.

Abanyarwanda bo ngo bakaba bataramenyera izo ndabo z’ibihwagari kuko n’aho bazigurisha mu mujyi wa Kigali, ahanini ngo usanga zigurwa cyane n’abanyamahanga 

Umushinga Bloom Hills Rwanda wanatangiye kugerageza ubuhinzi bw’izindi ndabo. Cyokora ubuhinzi bw’indabo z’ama Roza zikoreshwa cyane, by’umwihariko k’umunsi mpuzamahanga w’abakundana  ngo basanze zitakwera mu Kinigi, kuko zikunda ahantu hashyushye.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura