AGEZWEHO

  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...
  • Gatsibo: Bijejwe guhabwa umuhanda wa Kaburimbo amaso ahera mu kirere – Soma inkuru...

Ingabo zahoze ari iza FPR Inkotanyi ni isomo ku rubyiruko mu gukunda igihugu-Gen Kabarebe

Yanditswe Nov, 01 2021 12:51 PM | 97,250 Views



Umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu by'umutekano, Gen James Kabarebe yabwiye urubyiruko rw'abakorerabushake ko Ingabo zahoze ari iza FPR-Inkotanyi zari zirangajwe imbere na Perezida Paul Kagame, ari isomo  ryiza ku rubyiruko mu gukunda igihugu, ubwitange n'ubuyobozi bwiza.

Ibi yabigarutseho kuri uyu munsi wa kane w'ibiganiro birimo guhabwa urubyiruko rw'abakorerabushake 52 bahagarariye abandi ku rwego rw'Igihugu, birimo kubera mu Karere ka Musanze.

Ni ikiganiro cyagarutse ku gukunda igihugu, indangagaciro z'igihugu n'amahame y'imiyoborere n'ubuyobozi byiza.

General Kabarebe yabwiye uru rubyiruko ko mu gihe cyo kubohora igihugu na bo bari urubyiruko, bafata umwanzuro wo kwitangira ku kibohora kandi bari bazi neza ko bahagwa, hakaba hari harimo n'abari bafite ubuzima bwiza.

Aya yavuze nka Perezida Paul Kagame wari mu masomo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ariko gukunda igihugu byatumye babyigomwa baza ku rugamba rwo kubohora igihugu.

Yavuze ko ibi bigomba kwigirwaho n'urubyiruko rw'uyu munsi, rukamenya ko umuyobozi mwiza kandi agomba kudacika intege imbere y'ibibazo, ahubwo agashaka ibisubizo,kumenya neza abo ayobora nabo bakamumenya ariko cyane cyane akabatega amatwi.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama