Yanditswe Nov, 01 2021 12:51 PM | 97,250 Views
Umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu by'umutekano, Gen James Kabarebe yabwiye urubyiruko
rw'abakorerabushake ko Ingabo zahoze ari iza FPR-Inkotanyi zari zirangajwe
imbere na Perezida Paul Kagame, ari isomo
ryiza ku rubyiruko mu gukunda igihugu, ubwitange n'ubuyobozi bwiza.
Ibi yabigarutseho kuri uyu munsi wa kane w'ibiganiro birimo guhabwa urubyiruko rw'abakorerabushake 52 bahagarariye abandi ku rwego rw'Igihugu, birimo kubera mu Karere ka Musanze.
Ni ikiganiro cyagarutse ku gukunda igihugu, indangagaciro z'igihugu n'amahame y'imiyoborere n'ubuyobozi byiza.
General Kabarebe yabwiye uru rubyiruko ko mu gihe cyo kubohora igihugu na bo bari urubyiruko, bafata umwanzuro wo kwitangira ku kibohora kandi bari bazi neza ko bahagwa, hakaba hari harimo n'abari bafite ubuzima bwiza.
Aya yavuze nka Perezida Paul Kagame wari mu masomo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ariko gukunda igihugu byatumye babyigomwa baza ku rugamba rwo kubohora igihugu.
Yavuze ko ibi bigomba kwigirwaho n'urubyiruko rw'uyu munsi, rukamenya ko umuyobozi mwiza kandi agomba kudacika intege imbere y'ibibazo, ahubwo agashaka ibisubizo,kumenya neza abo ayobora nabo bakamumenya ariko cyane cyane akabatega amatwi.
Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwanda?
Apr 24, 2024
Soma inkuru
Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura ku bafite hagati y ...
Apr 24, 2024
Soma inkuru
Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire mu bya gisirikare
Apr 24, 2024
Soma inkuru
U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejwe kwica Abatutsi
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata
Apr 21, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru