AGEZWEHO

  • NAEB yagaragaje ko ibyoherezwa hanze bituruka ku ndabo n'imbuto byageze kuri toni 1000 ku kwezi – Soma inkuru...
  • Amateka ya Mohamood Thabani warohoye imibiri y'Abatutsi mu Kiyaga cya Victoria – Soma inkuru...

Ingamba nshya zigamije ko Coronavirus idakwira mu gihugu hose-Min Ngamije

Yanditswe Mar, 22 2020 21:39 PM | 29,589 Views



Guverinoma y'u Rwanda iravuga ko ingamba nshya zo gukumira icyorezo cya Koronavirusi yatangaje zigamije gukumira ko iki cyorezo cyakwira hirya no hino mu gihugu. 

Hagati aho inzego zitandukanye zo zirasaba buri wese gufata izo ngamba akazigira ize kugira ngo yirinde iki cyorezo ndetse akirinde n'abandi.

Nyuma y'iminsi 8 mu Rwanda hagaragaye umurwayi wa mbere wa koronavirusi, 19 bamaze kwandura iki cyorezo. Minisitiri w'Ubuzima Dr. Daniel Ngamije avuga ko muri abo barwayi bose nta n'umwe urembye, ariko nanone ngo ibyo ntibikwiye gutuma habaho kwirara.

Ati "Ubundi tugira aho twakirira abafite ibyo bimenyetso by'ibanze tukanagira n'ahandi twakwakiriramo abarembye bakeneye kwitabwaho by'umwihariko bongererwa umwuka cyangwa bakurikiranwa by'umwihariko. Kugeza ubu aho hantu nta murwayi n'umwe turinjizamo kuva twatangira bivuze ko bimeze neza. Icyo rero ni icyizere ariko kitagomba gutuma abantu basuzugura ikibazo cyacu dufite, ntabwo dushaka ko abantu babifata nk'indwara yoroshye noneho baze bidegembya bibwira ko ntacyo bitwaye. Ubwo rero ni cyo gituma izi ngamba zikaze zafashwe ni ukugira ngo dukumire urujya n'uruza rw'abantu bava mu Mujyi wa Kigali bajya mu turere kugira ngo abanduye tubiteho abatarandura tubarinde kwandura turebe uko imibare izaba ihagaze mu minsi 15 iri imbere habe hafatwa n'izindi ngamba dukurikije uko icyorezo cyizaba gihagaze."

Mu ngamba nshya zo gukumira icyorezo cya koronavirusi zatangajwe na Guverinoma y'u Rwanda, harimo kandi gufunga imipaka yose, gufunga utubari twose, amasoko n'amaduka uretse ahacuruzizwa ibiribwa, ibikoresho by'isuku, za farumasi, esansi na mazutu n'ibindi bikoresho by'ibanze.

Umuvugizi wa Polisi y'igihugu CP John Bosco Kabera, avuga ko kwigisha abaturage kuri iki cyorezo bizajyana no guhana abinangira bakarenga kuri izi ngamba nkana.

Ati "Reka tuvuge ko umuntu afunguye butiki cyangwa agacuruza bitemewe; urwego rwa Minisiteri y'Ubucuruzi n'inganda rufite ayo mabwiriza, abafunguye utubari urwego rwa RDB rufite ayo mabwiriza, ibihano rero byo birahari. Uko ugenze mu muhanda ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda rifite amande, no kutubahiriza amabwiriza na byo ubwabyo bashobora kukwandira utwaye abantu cg ibintu."

Kuri ubu abakozi ba leta barakorera mu ngo zabo, moto na zo ntabwo zemerewe gutwara abagenzi kimwe n'imodoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange, ndetse abantu barashishikarizwa kuguma mu ngo zabo bagasohoka bagiye guhaha cyangwa kwivuza gusa.

Ibi byatumye hari abibaza aho baza gukura amaramuko cyane cyane abatunzwe n'imirimo ya nyakabyizi. 

Aha ni ho minisitiri w'ubutegetsi bw'igihugu Prof. Shyaka Anastase yahereye, avuga ko igihugu kizakomeza kwishakamo ibisubizo ariko ibyo bikajyana no gukora amahitamo akwiriye.

Ati "Wifashe ukarya duke cyangwa ukagira uko usaranganya n'abo mwegeranye ariko ukirinda wahitamo iki? Cyangelwa wenda ntawe tubyifuriza ntawe irahitana mu gihugu cyacu ariko iki cyorezo gishobora no kuguhitana. Ni ukuvuga ngo tugire amahitamo tubanje kugifata nk'ikintu gikomeye dukeneye gukumira koko. Na ho ibindi byo hari ibizasaba nk'igihugu uburyo abantu baba magirirane niba koko hari urugo runaka rubabaye rudafite icyo gusamura tugomba kwishakamo ubushobozi ku buryo urwo rugo turwunganira abarurimo tutabarinda koronavirusi ariko bakicwa n'inzara. Ibyo mu nzego z'ibanze turaza gukorana n'izindi nzego dushake uburyo ibisubizo nk'ibyo byagenda biboneka ariko na byo hubahirijwe ya mabwiriza yo kugira ngo twirinde."

Kugeza ubu icyorezo cya koranavirus kimaze kugera mu bihugu 188 aho kimaze guhitana abagera hafi mu bihumbi 14.

Divin UWAYO  



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize