AGEZWEHO

  • Ingengo y’imari Leta ishyira mu kugaburira abana ku ishuri yikubye inshuro 15 – Soma inkuru...
  • Ambasaderi Rutabana yagaragaje uko u Rwanda rwaharaniye ubudaheranwa nyuma ya Jenoside – Soma inkuru...

Inganda mu Rwanda, urwego rutanga icyizere cy'iterambere ryihuse

Yanditswe Nov, 21 2019 05:58 AM | 12,416 Views



Imibare itangwa n’inzego bireba igaragaza ko uruhare rw'inganda ku musaruro mbumbe w'u Rwanda ruhagaze kuri 17%.

Ibi benshi mu Banyarwanda biganjemo abakiri bato bishimira ko inganda zikomeje kugaragaza uruhare rwazo mu iterambere ry'imibereho yabo. Hari icyizere kandi ko uru rwego ruzakomeza kuzamuka ari na ko rurushaho gutanga imirimo ku Banyarwanda benshi.

Imyaka 5 irashize mu nganda zerekeje mu cyanya cyazihariwe i Masoro mu Karere ka Gasabo, Mukandayisenga Sarah ni umwe mu barenga ibihumbi 7 babonye akazi kandi gahoraho muri iki cyanya, amaze imyaka itanu akora mu ruganda. 

Agira ati ''Nari umushomeri nta kazi nari mfite sinabashaga gufasha umuryango wanjye ariko ubuzima bwarahindutse hari icyo nanjye mfasha umuryango wanjye kangirira akamaro kandihirira abana minerval, mbasha gutunga urugo, hari n'indi miryango mfasha mbasha gutanga n'umusanzu ku gihugu cyanjye.''

Musoni Hervé na Gasana John ni Abanyarwanda bakiri bato bishimira ubumenyi bungukiye mu nganda bavuga kwiyongera kw'inganda byongera n'ubumenyi mu Banyarwanda bushobora kubyazwa umusaruro.

Andrew Kanyonya ni umwe mu bafite inganda mu Rwanda avuga ko iterambere ry’inganda mu Rwanda rigomba kujyana n’igihe ndetse n’imiterere y’uru rwego hirya no hino ku isi.

Ati ''Icya mbere tugomba kureba ni competition (irushanwa) ku rwego rw'akarere turimo no mu rwego rw'isi, rero tugomba kunoza imikorere, kunoza imikorere ni uburyo bwinshi: Icya mbere tureba cost za production n'ishoramari abajya mu nganda bagomba gushyiramo, ikintu gihenze cya mbere ku rwego rw'u Rwanda kitanaguka ni ubutaka ubutaka rero tugomba kwiga kubukoresha neza tukubaka tuzamuka aho kubaka tujya mu mpande.''

N'ubwo bimeze gutyo ariko imibare ya Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda igaragaza ko hakiri icyuho hagati y’ibyo u Rwanda rwohereza mu mahanga ndetse n’ibyo rutumizayo.

Igereranya rigaragaza ko u Rwanda rutumiza ibintu by'agaciro k'amadorali atatu rwo rwohereza iby'agaciro k'idorali rimwe, icyakora ngo hari ibiri gukorwa ngo ibi bikemuke.

Umuyobozi ushinzwe iterambere ry'inganda muri iyi minisiteri, Mugwiza Telesphore, yagize ati ''Ubu ngubu icyo dukora ni ukugerageza gushyira mu bikorwa ya politiki ya Made in Rwanda. politiki ya made in Rwanda ifite inkingi 5, harimo inkingi 2 z'ingenzi: iya mbere n'ijyanye no kugabanya ibyo inganda zishora, usanga ahanini inganda zacu igiciro cyabo kiri hejuru kubera ko ibyo bashora ari byinshi hari impamvu nyinshi zigenda zigaragara nk'umuriro uhenze ariko hari ibindi bashobora kugabanya ubwabo hari benshi usanga igishoro kiba kinini kubera ko bakorera ku gipimo cyo hasi ugasanga nk'uruganda rwagakoze ibiro 500 ruri gukora ibiro 100 icyo gihe iyo agiye kubara igiciro cy'ibyo yasohoye agereranyije n'ibyo yashoye n'imisoro n'abakozi usanga avuga ko ahendwa.''

Ikindi ariko hari n’izindi mbogamizi zikibangamiye inganda zo mu Rwanda ubusesenguzi bwakozwe na Minisiteri y'ubucuruzi n'inganda mu 2015 bwagaragaje ko muri rusange inganda zo mu Rwanda zikoresha 50% gusa by'ubushobozi bwazo, ibi ngo bigira ingaruka ku biciro aho usanga biba biri hejuru.

Tariki ya 20 Ugushyingo, u Rwanda rwifatanyije n'Afurika kwizihiza umunsi nyafurika wahariwe inganda, ni umunsi uhuriranye n'urugamba rwo kwishyira hamwe kwa Afurika nk'isoko rimwe.

Mu Rwanda kuri ubu habarirwa inganda nto n'iziciriritse zirenga 800 zirimo inganda zitari zisanzwe mu Rwanda nk'izikora telefoni, iziteranya imodoka n'izindi nini. Muri rusange urwego rw'inganda rufite uruhare rwa 17% ku musaruro mbumbe w'igihugu.

Inkuru mu mashusho


Paul RUTIKANGA



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura