AGEZWEHO

  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...
  • Gatsibo: Bijejwe guhabwa umuhanda wa Kaburimbo amaso ahera mu kirere – Soma inkuru...

Inganda z'inzoga zikora zitujuje ubuziranenge zigiye gushyirwaho ingufuri

Yanditswe Jan, 01 2022 20:01 PM | 111,509 Views



Abaturage barasaba ko hashyirwa imbaraga mu bugenzuzi bw'ibiribwa n'ibinyobwa biva mu nganda kugirango hirindwe ingaruka zikomeye ku buzima bw'abaturage zirimo n'urupfu.

Abashinzwe iby'ubuziranenge bavuze ko uruganda rwakoze inzoga iherutse kwica abantu rutari rwemewe mu Rwanda.

Mu mpera z'icyumweru gishize mu Murenge wa Kimihurura mu Mujyi wa Kigali hagaragaye abantu 4 bishwe n'inzoga bikekwa ko zitujuje ubuziranenge ndetse na nyuma yaho abandi bantu 4 na bo bitaba Imana, abandi na bo bakaba bameze nabi.

Umuyobozi w'ikigo gishinzwe ubugenzuzi bw'ibiribwa n'imiti (Rwanda FDA), Emile Bienvenu aravuga ibyavuye mu bugenzuzi bwakozwe ku nzoga yishe aba bantu.

Ati "Uru ruganda nta cyangombwa cyo gukora rwahawe na FDA, iyi nzoga yitwa Umuneza ntayo twasuzumye mbere y'uko ijya ku isoko; twamaze kubona ko irimo ikinyabutabire cyitwa methanol kitanyobwa n'abantu. Birashoboka ko atari uruganda rumwe hari n'izindi."

Uruganda RWABEV rwo mu Karere ka Bugesera rwakoraga inzoga yitwa UMUNEZA rwabaye rufunzwe bitarindiriye ko hakorwa ubushakakashatsi bw'igihe kirekire kuko nta byangombwa byo gukora rwari rufite.

Abantu banyuranye basanga hakwiye gushyirwa imbaraga mu bugenzuzi bw'inzoga n'ibiribwa bikorerwa mu nganda kugira ngo harebwe ko nta ngaruka byagira ku buzima bw'ababifashe.

Ikigo FDA gitanga ibyangombwa byo gutunganyiriza igicuruzwa mu nganda, kikanagenzura ubuziranenge bw'icyo gicuruzwa mbere yo kujya ku isoko; ariko na nyir'uruganda agakurikiza amabwiriza yose y'inzego zinyuranye nka RDB n'izindi. Yaba abagura cyangwa abacuruza ibyakorewe mu nganda, bavuga ko bigorana kumenya ko ibicuruzwa bitujuje ubuziranenge kuko ngo bibwira ko bijya ku isoko byahawe uburenganzira n'inzego zibishinzwe.

Nyinshi mu nganda bivugwa ko zitujuje ubuziranenge mu byo zikora, n'ubundi ziba zubatswe mu mirenge itandukanye y'igihugu nyamara inzego z'ibanze zitazi niba izo nganda zemerewe gukora.

Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu Gatabazi JMV asaba inzego zitandukanye gukorana bya hafi kugira ngo hatangwe amakuru ku nganda zateza ibibazo abaturage kubera ibyo zitunganya.

Yagize ati "Ni ikintu gihangayikishije twabihagurukiye natwe ku ruhande rwacu, imikorere n'imikoranire, uko zitangira uko zikora, uruhererekane, uko zigera ku bacuruzi ntihari harimo ubufatanye ku buryo byagaragaye ko natwe tugiye gushyira hamwe ku buryo ushaka gutangiza uruganda akomeza gukora ibyo yiyemeje gukora."

Ikigo gishinzwe  ubuziranenge bw'ibiribwa n'imiti kivuga ko hagiye gukorwa urutonde rw'inganda zemerewe gukora, izizaba zitaruriho kuri zizafungwa.

Emile Bienvenu, umuyobozi mukuru  wacyo yagize ati "Mu ntangiriro z'icyumweru gitaha tuzaba twarangije iyo exercice tugatangaza urutonde rw'inganda zahagaritswe ndetse n'ibicuruzwa bitagomba kuba biri ku isoko, icyo dusaba abaturage ni uko igicuruzwa cyavanwe ku isoko batungira agatoki inzego z'umutekano; Abanyarwanda ntibanywe izo nzoga niyo zaba zigura make cyangwa ziri kuri promotion."

Kugeza ubu mu Rwanda habarurwa ubwoko bw'ibiribwa n'ibinyobwa 426, aho 215 ari ibinyombwa bisembuye na ho ubwoko 73 akaba ari bwo bukorerwa mu Rwanda gusa.

Jean Claude MUTUYEYEZU



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama