AGEZWEHO

  • Ingengo y’imari Leta ishyira mu kugaburira abana ku ishuri yikubye inshuro 15 – Soma inkuru...
  • Ambasaderi Rutabana yagaragaje uko u Rwanda rwaharaniye ubudaheranwa nyuma ya Jenoside – Soma inkuru...

Ingano y'icyayi u Rwanda rwohereje hanze uyu mwaka yiyongereyeho 5.3%

Yanditswe Nov, 25 2021 17:47 PM | 103,861 Views



Abashoramari mu buhinzi n'ubucuruzi bw'icyayi, basobanura ko uko ibikorwa by'ubucuruzi bigenda bisubira mu buryo ari na ko n'ibiciro by'icyayi ku isoko mpuzamahanga bizaba byiza nyuma y'uko ubucuruzi bw'isi buhungabanijwe n'icyorezo cya Covid 19.

Ingano y'icyayi u Rwanda rwohereje hanze uyu mwaka yiyongereyeho 5.3%, mu gihe amafranga yo yagabanutseho 3.9%.

Icyayi, igihingwa ngengabukungu kimaze igihe gihingwa mu Rwanda uhereye mu myaka ya za 60. Kuva mu myaka 20 ishize, inganda z'icyayi n'imirima yacyo byagiye byegurirwa abikorera.

Umusaruro w'amababi y'icyayi wari toni  ibihumbi 98.4 mu mwaka wa 2013, toni ibihumbi 66.6 muri 2016 mbere y'uko hasoromwa toni ibihumbi 83.9, intego akaba ari ugusarura toni ibihumbi 100 muri uyu mwaka wa 2021.

Usibye abahinzi hafi ibihumbi 45 bahinga icyayi cyoherezwa  mu nganda zigitunganya, hari n'ibihumbi by'ababona akazi mu nganda no no kugisoroma bagaragaza inyungu bavana muri iki gihingwa.

Uko umusaruro w'icyayi cy'amababi ukomeza kwiyongera, ni nako inganda zigitunganya ziba nyinshi kuko zimaze kuba 18 mu gihugu.

Muri raporo y'ikigo gishinzwe iyoherezwa mu mahanga ry'ibikomoka ku buhinzi/NAEB hagaragaramo ko  mu mwaka wa 2020-2021 hagurishijwe toni ibihumbi 34.3 zifite gaciro ka miliyoni 90 z'amadolari; muri 2019-2020 hari hagurishijwe toni ibihumbi 32.6 zifite agaciro ka miliyoni 93.6: habayeho igabanuka rya 3.9% mu mafranga yinjiye, habaho izamuka rya 5.3% mu bwinshi bw'umusaruro wagurishijwe, 70% wagurishijwe muri cyamunara y'ikoranabuhanga.

Impuzandengo ku kilo ni amadolari 2.62 ugereranije n'amadolari 2.87 mu mwaka ushize. Muri iki cyumweru ikilo kigura amadolari yagera kuri 5 bitewe n'ubwiza bw'icyayi.

Abashoye imari mu buhinzi bw'icyayi no mu nganda zigitunganya, bavuga ko icyo bashyize imbere ari ukongera ubuso gihingangwaho n'ubwiza bwacyo.

Umuhuzabikorwa wa federation y'abahinzi b'icyayi mu Rwanda(FERWACOTHE) Shumbusho Philbert, avuga ko nubwo ibiciro by'icyayi byakomwe mu nkokora na covid 19, ngo abahinzi bishimira nibura ko inganda zakira icyayi bahinga zishobora kubishyura bigatuma barushaho kukitaho.

Muri rusange ibicuruzwa u Rwanda rwohereje hanze mu mwaka w'ingengo y'imari 2020/2021, byari ku gipimo cya 44.5%  bifite agaciro ka miliyari 1.487.4 z'amadolari, naho mu mwaka wa 2019-2020 hari hoherejwe ibiri ku gipimo 39.4%, bingana na 1.277.4 z'amadolari, ibigaragaza inyongera ya  16.4%.

Jean Claude MUTUYEYEZU



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura