AGEZWEHO

  • Ingengo y’imari Leta ishyira mu kugaburira abana ku ishuri yikubye inshuro 15 – Soma inkuru...
  • Ambasaderi Rutabana yagaragaje uko u Rwanda rwaharaniye ubudaheranwa nyuma ya Jenoside – Soma inkuru...

Ingaruka siporo yo guterura ibyuma ishobora guteza

Yanditswe Feb, 18 2020 06:34 AM | 17,314 Views



Hari umubare utari muto w’abasore bakomeje kwitabira siporo yo guterura ibyuma biremereye, bakabyita kubaka umubiri  nyamara muri aba, benshi ngo babikora nabi,  batazi amategeko  agenda uyu mukino nkomezamubiri.

Hari n’inzobere mu by’ubuzima zigaragaza ko bitabura no kugira izindi ngaruka ku buzima mu gihe uku guterura ibyuma biremereye byaba bikorwa nabi. Ababikora bagirwa inama yo kugana ibigo n’abatoza babigize umwuga.

Bamwe mu bakoraga siporo yo guterura ibyuma biremereye bavuga ko nyuma yo kuyihagarika babikuyemo uburwayi bakanavuga ko hari bamwe muri bagenzi babo babikuriye mo urupfu.

Kalisa Jules yagize ati “Ingaruka zo rero nkuko nakubwiye ingaruka ni nyinshi nkuko nakubwiye ko  ntakibikora ni uko byangizeho ingaruka. Siporo  ndazikora muri rusange biriya byo guterura  ni byo naretse nyibikora nigeze guterura nterura ibiro byinshi biruta imbaraga zanjye ndimo guterura nsa nuwagudutse  umugongo ku buryo byanteye ikibazo guhaguruka birananira  ako kanya.”

Na ho Hirwa Christian utagikora izi siporo we avuga ko hari igihe umuntu aterura ibyuma bimurusha uburemere bikamugiraho ingaruka.

Ati  “Ushobora  guterura  icyuma  kikakugwaho  cyangwa  ugaterura  ibyuma  biremereye  bitewe  nuko ushaka  kugira ngo  uganguze  vuba icyuma  kikakwangiza mu mubiri  ukagira  ikibazo gikomeye  mbega  no gukira  bikazakubera  ikibazo ariko  njyewe  ingaruka  byangizeho  nyine  nterura  ntabonaga  ndi munini naje kubireka nasubiye kuba  mutoya.”

Shabani Seth ni umwe mu bafite ubunararibonye bwo gukoresha imyitozo nkomezamubiri nk’iyi mu mujyi wa Kigali , aragira inama ababa barigeze gukora iyi siporo yo guterura ibyuma ko mu gihe babihagarika, bakomeza n’ubundi kugira izindi siporo zoroheje baganamo , aho kubihagarikira rimwe byose.

Na ho Dr Patrique Rutamu agaragaza ko iyi ari siporo irimo n’ingaruka zikomeye zishobora gutuma imitsi iturika mu gihe byaba bidakoranwa ubunyamwuga..

Ati “Ni ukuvuga ngo ushobora gusanga umuntu ufite ibiro 50 ashobora kwikorera ibiro 100 cyangwa 150 urumva ko bitajyanye. Ingaruka rero bishobora gutera zimwe ni ukuba yacika imitsi ashobora kugira icyibazo k’imitsi ashobora kugira ikibazo cya tando ashobora kugira ikibazo cyo guturika amagufa mwagiye mu bibona  niba mu kurikirana imikino yo hanze nka olempike, nka biriya babigize umwuga byagiye bibagaragaraho ugasanga umuntu aturitse igufwa ry'ukuboko ariko akenshi bidatewe ni uko ibiro yateruye ari byinshi cyane nk’ibyo yakagombye guterura.

Uyu muganga yunzemo ati “Ahubwo bitewe na tekenike mbi, niba mwarabibonye iyo umuntu aterura ibyuma cyane cyane biriya biremereye  hari umukandara aba agomba kwambara ku mugongo rero bishobora kubaho ugasanga umuntu agiye guterura icyuma yunamye umugongo adafite tekenike kuko iyo uterura umugongo ugomba kuba uhagaze.”

KAYINAMURA William



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura