Yanditswe Apr, 03 2020 09:16 AM | 11,674 Views
Abikorera bo mu Rwanda barimo n’abanyenganda bemeza ko icyorezo cya COVID-19 kizazahaza ubukungu bw'ibihugu, gusa bakemeza ko ingamba Leta y'u Rwanda yafashe zirimo guha rugari abari mu rwego rw'ubuhinzi n'abari mu nganda hari kinini bizafasha ku bukungu bw'igihugu.
Igihombo giterwa na COVID-19 kigera mu bice byose by’imibereho ya muntu, nko mu bukungu, Ishami ry'umuryango w'Abibumbye rishinzwe Iterambere rigaragaza ko igihombo ku bihugu biri mu nzira y’amajyambere kizazamuka kikagera kuri miliyari 220 z’amadorali ya Amerika ndetse ko mu bihugu bikennye 75% by’ababituye bazaba nta bushobozi bwo kubona isabune cyangwa amazi bafite.
Izi ngaruka zireba n’u Rwanda, ariko Umuyobozi w'urugaga rw'Abikorera mu Rwanda Robert Bafakulera ashingiye ku myanzuro u Rwanda rwafashe ku bice bimwe na bimwe by’ubukungu ngo hari icyizere ko butazazahara cyane.
Yagize ati ''Igihugu cyacu cy'u Rwanda gishingiye cyane cyane ku buhinzi kandi ubuhinzi burakomeza muri ibi bihe, abantu bakora imirimo ishingiye ku buhinzi bababwiye ko bakomeza gukora kugira ngo ntituzagire icyo tubura muri iki gihembwe cy'ihinga. Ubuhinzi kandi bugira uruhare ruri hagati ya 30 na 40% ku musaruro mbumbe w'igihugu. Tugarutse ku nganda dufite uruhare rungana nka 20% muri economy na zo kandi ntacyo zahungabanaho cyane.''
Rugwizangoga Cyriaque ashinzwe ubucuruzi mu ruganda Pharmalab rukora ibikoresho byo kwa muganga, ashingiye ku bikomeje gukorwa ngo arizera ko bimwe mu bice bigize ubukungu bw'igihugu bitazahungabana cyane.
Ati ''Umuturage wese ashyire umutima hamwe yizere igihugu cyacu kiramureba kiramureberera kandi ibintu biragenda neza. Turakora amasaha 24/24 ku buryo dufite ibyo twohereza hanze y'igihugu cyane cyane nk’ubu turakorera isoko ryo muri Tanzania.''
Umuyobozi wa PSF Robert Bafakulera agaragaza ko COVID-19 n'ubwo izagira ingaruka nini ku bukungu muri rusange by’umwihariko mu nzego zirimo ubukerarugendo ngo mu bijyanye n'ubucuruzi hari ibikomeje gukorwa.
Ati ''Dufite abantu bari mu Bushinwa b'Abanyarwanda bafasha abandi Banyarwanda kugira ngo bagere ku masoko aho basanzwe barangurira ibintu bakabibarangurira bakabyohereza, muri iki gihe amato araza ndetse n'indege za cargo zazaga 2 cyane cyane iya Ethiopian. Ugiye kureba ntabwo bizabuza ubukungu guhungabanamo cyane cyane mu rwego rw'ubukerarugendo aho abakerarugendo bataza aho ama hotelo atabona abashyitsi nkuko bisanzwe aho hari icyo tuzatakaza ariko mu zindi sectors nyinshi zigize igihugu ntabwo ndeba ikintu kizahungabanaho cyane.''
Ubukungu bw'u Rwanda byari biteganyijwe ko buzazamuka ku muvuduko wa 8.1% mu 2020, ibintu bishobora kutagerwaho kubera iki cyorezo cya koronavirusi.
Paul RUTIKANGA
Mu bimukira 2242 bageze mu Rwanda bavuye muri Libya, 1621 bimuriwe ahandi
22 minutes
Soma inkuru
Kuki Intara y'Amajyaruguru ikomeje kugaragaramo ibipimo biri hejuru mu bana bafite imirire mibi ...
Mar 27, 2024
Soma inkuru
MINEMA yasobanuye uko ikomeje gufasha abibasiwe n'ibiza biheruka kwibasira uduce tumwe tw' ...
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Abanyamategeko 188 barangije amasomo y'Ubuhuza basabwe kugabanya umubare w'Imanza mu Nkiko
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Bugesera: Abaturage basaga ibihumbi 40 bahawe amazi meza
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Leta yatangiye kubarura inyubako zayo zidakorerwamo kugira ngo zibyazwe umusaruro
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Asaga miliyari 417 Frw yashyizwe muri gahunda zo gufasha abarokotse Jenoside mu myaka 30
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Haba hari umuti urambye wa gatanya zishingiye ku mitungo?
Mar 27, 2024
Soma inkuru