AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Inkingo za COVID19 zageze mu Rwanda, gukingira biratangira ku wa Gatanu (Amafoto)

Yanditswe Mar, 03 2021 09:12 AM | 77,367 Views



Kuri uyu wa Gatatu binyuze muri gahunda y'ubufatanye bw'ibihugu mu guhangana n'icyorezo cya Covid19, Covax Initiative, u Rwanda rwakiriye inkingo za Covid 19, ibihumbi 240zo mu bwoko bwa AstraZeneca,ubwoko bw'urukingo rwakorewe mu gihugu cy'ubwongereza.

Indege yazanye izo nkingo ya Qatar igeze i Kigali mu gitondo ku isaha ya 7h 45.

Ministeri y'Ubuzima ivuga ko izo kimwe n'izindi ibihumbi 102.960 zo mu bwoko bwa  Pfizer zihagera ku mugoroba  wo kuri uyu Gatatu.

Zose zizakoreshwa mu gukingira  abantu ibihumbi 171.480 barimo abakozi bo kwa muganga,abarengeje imyaka 65 y'amavuko,abasanganywe izindi ndwara n'abandi bakora ku ruhembe rwo guhangana na COVID19.

U Rwanda rubaye igihugu cya 4 ku isi cyakiriye inkingo za Covid 19 binyuze muri gahunda ya Covax nyuma y'ibihugu 3 ari byo ,Cote d'Ivoire, Ghana na Nigeria.

Umwihariko uhari ni uko ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu u Rwanda ruza kuba igihugu cya mbere ku isi cyakiriye inkingo zo mu bwoko bwa Pfizer binyuze muri gahunda ya Covax Initiative.

Nyuma yo kwakira inkingo, Minisitiri w'Ubuzima, Dr. Ngamije yavuze ko uretse icyiciro cy'inkingo zaje kuri uyu wa gatatu,mu ntangiriro z'icyumweru gitaha u Rwanda ruzakira izindi nkingo za Covid 19 zisaga ibihumbi 500.

Minisitiri Ngamije avuga ko ntawe ukwiye kugira impungenge ku buziranenge bw'inkingo ziza mu Rwanda kuko zasuzumwe neza n'inzego z'ubuzima, asaba abantu kudaha urwaho abakwiza ibihuha barimo n'abashingira ku myemerere yabo bababuza kuzaterwa inkingo za Covid 19.

Umuyobozi w'amashami y'Umuryango w'Abibumbye mu Rwanda ,Fode Ndiaye we yashimye umuhate u Rwanda rushyira mu kubaka inzego z'ubuzima zitajegajega ndetse no kurinda abaturage Covid 19.

Ibyo ngo ni byo byatumye u Rwanda ruba igihugu cya mbere mu bihugu bikennye n'ibiri mu nzira y'amajyambere kigiye kwakira urukingo rwo mu bwoko bwa Pfizer rubikwa ku bukonje bushobora kugera hafi kuri degre -80 munsi ya zeru nyuma yo kugaragaza ko rwujuje ibisabwa byose byatuma urwo rukingo rubikwa neza.

MINISANTE itangaza ko igikorwa cyo gukingira kizatangira kuri uyu wa Gatanu.

Ni mu gihe kuri uyu wa Kane inkingo za #COVID19 zizoherezwa mu bitaro by'uturere no mu bigo nderabuzima 508 biri hirya no hino mu Gihugu.

Amafoto: MUSEMINARI Deogratias

Carine UMUTONI



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage