Yanditswe Nov, 09 2021 12:53 PM | 22,909 Views
Mu masaha ya saa sita z’amanywa zo kuri uyu wa Kabiri ni bwo inkoni
y’umwamikazi w’u Bwongereza yagejejwe ku KIbuga Mpuzamahanga cya Kigali i
Kanombe.
Iyi nkoni izamara iminsi 4 mu Rwanda, itambagizwa ibihugu 72 biba mu Muryango wa Commonwealth. Izasubira mu Bwongereza tariki 28 Nyakanga 2022 ubwo imikino ihuza ibihugu bikoresha icyongereza izaba itangiye i Birmingham.
Iyi nkoni yagze mu Rwanda ivuye mu gihugu cya Uganda aho bamwe mu bayishyikirijwe harimo Munezero Valentine na Musabyimana Penelope begukanye umudari w'umuringa muri aya marushanwa mu mwaka wa 2017 i Bahamas mu mukino wa Volleyball yo ku umucanga (Beach Volley).
Ni ku nshuro ya gatatu iyi nkoni ije mu Rwanda.Ubwa mbere yahageze mu mwaka wa 2014, ubwa kabiri ihagera muri 2017.
Iyi nkoni izatambagizwa ahantu hatandukanye mu Rwanda harimo Urwibutso rwa Kigali, Pariki y'ubukerarugendo ya Nyandungu, Lycée de Kigali (mu rwego rwo guhuza Siporo n'uburezi) ,Stade ya Cricket i Gahanga, Ingoro y'Amateka y'Urugamba rwo Guhagarika Jenoside, inazengurutswe Umujyi wa Kigali mu rwego rwo kwerekana iterambere igihugu kigezeho.
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru