AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Insengero zongeye gufungura imiryango, abakiristu biyemeje kwitwarika birinda COVID19

Yanditswe Mar, 01 2021 10:48 AM | 35,764 Views



Nyuma y’aho insengero zongeye gukomorerwa bamwe mu bazisengeramo babuze imyanya bicaramo mu gihe zimwe mu nsengero zabonye umubare muto w’ abayobe ugereranyije na 30% zemewe kwakira.

Ku masaha ya mu gitondo kuri zimwe mu nsengero zigira amateraniro ya mbere saa sita wasangaga insengero zambaye ubusa.Ni nyuma y'ukwezi izi nsengero zifunzwe kubera icyorezo cya COVID19. Mu gutangira abayoboke b'amadini n'amadorero babanzaga gutanga imyirondoro,bagapimwa umiriro,ndende bagakaraba n'intoki .Bamwe mu bayoboke b'iyi miryango ishingiye ku myemerere bavuga ko hari abatinye kwitabira kubera iki cyorezo cya COVID19. Abandi ngo baracitse intege.

Bamwe mu bayobozi b'imiryango ishingiye kumyemerere bavuga ko hari aho batabonye abayoboke babo kubera impamvu zitandukanye.Abandi bagize imibare myinshi bituma bamwe basubira mu ngo zabo bitewe n'uko batagomba kurenza 30%.Cyakora ngo baraharanira gushyira mu bikorwa amabwiriza yo kwirinda COVID19 kugira ngo batazongera gufungirwa kuko bamaze kumenya ingaruka zabyo.

Mu isubukurwa ry'amasengesho mu nsengero na Kiliziya mu Mujyi wa Kigali abayobozi b'inzego z'ibanze n'inzego zishinzwe umutekano bakurikiranaga niba hari kubahirizwa amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID19 ndetse kuri uyu munsi bnikaba byashyizwe mu bikorwa kuko nta rusengero cg kiriziya byigeze bifungwa.

Minisitiri w'ubutegetsi bw'igihugu Prof Shyaka Anastase asaba abayobozi b'iyi miryango ishingiye ku myemerere gutanga inyigisho ku mabwiriza y'iki cyorezo.

Amabwiriza yo kwirinda Covid19 agenderwaho kuva ku wa 23 Gashyantare kugeza kuwa 15 Werurwe 2021, yemejwe n’inama y’abaminisitiri yo ku wa 19 Gashyantare 2021. Ayo mabwiriza ateganya ko insengero zujuje ibisabwa zikomorerwa ariko zikakira  abayoboke batarenze 30% by’ubushobozi bwazo.

Jean Paul TURATSINZE



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama