Yanditswe Jul, 04 2022 21:06 PM | 23,887 Views
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yatangaje ko ibibazo by’intambara hagati y’umutwe wa M23 na leta ya RDC (Congo) bitagomba kubazwa u Rwanda ahubwo ko leta ya Congo ariyo ifite ruruhare rukomemeye ku birimo bibera ku butaka bwayo. Umukuru w’igihugu avuga ko ikibazo cya Congo kigomba gucyemurwa n’inzira za politiki kurusha intambara. Yabivuye mu kiganiro yahaye RBA mugihe u Rwanda urwiziihize imyaka 28 rumaze rwibohoye.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame avuga ko ikibazo cy’iyi ntambara yo mu burasirazuba bwa Congo gikomeje guhemberwa n’impande zitandukanye zirengagiza umuzi w’ikibazo maze zigahitamo inzira z’ubusamo ndetse rimwe na rimwe ziba zigamije ibindi.
Yavuze ko iki atari ikibazo gikwiye kureberwa hafi cyangwa ngo cyitiriwe u Rwanda. Nyamara leta ya Congo ari nayo iri ku isonga mu gushinja u Rwanda izi neza ko ibyo atari byo. Perezida Kagame muri iki kigaaniro yatanze ingero z’uburyo impande zitandukanye ariko zishyigikiwe na leta ya Congo zigira uruhare mu bibera mu burasirazuba bw’iki gihugu.
Umukuru w’igihugu avuga ko u Rwanda rwakomeje kwihangana no kwirinda kwivanga mu kibazo cya Congo nubwo iki gihugu cyakomeje ubushotoranyi gitera inkunga umutwe w’iterabwoba wa FDLR haraswa ibisasu ku butaka bw’u Rwanda byatumye ubuzima bw’abaturage n’ibyabo bahatakariza ubuzima. Perezida Kagame avuga ko hari ibimenyetso simusiga bigaragaza ko leta ya Congo ifasha uyu mutwe uhora ugerageza guhungabanya ubusugire bw’u Rwanda ngo kandi ibi Congo ikabikora ibizi neza ko bitemewe.
Hashize ukwezi umuryango w’ibihugu bya Afurika y'Uburasirazuba wemeje ko mu burasirazuba bwa Congo hajyanwayo ingabo zirwanya imitwe yitwaje intwaro ariko Repubulika iharanira Demokaorasi isaba ko ingabo z’u Rwanda zitaba mu ngabo zigize uyu mutwe. Perezida Kagame avuga ko ibyo ntacyo bitwaye u Rwanda, cyane ko nta we rwasabye ko rwajya muri uyu mutwe, gusa kuri we ngo igikenewe n’ibisubizo abagize izi ngabo bazatanga nubwo u Rwanda rwaba rutariyo.
Aha kandi umukuru w’igihugu yavuze ko igisubizo ku kibazo cya Congo kitagomba gushakirwa mu mirwano ko ahubwo inzira ya politiki yaba igisubizo.
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru