Yanditswe Nov, 05 2022 09:12 AM | 109,385 Views
Abaturage n'abaharanira
inyungu z'abaguzi basanga Leta ikwiye gushyira imbaraga mu gukurikirana
abazamura ibiciro by'ibiribwa birimo
n'ibishyimbo kuri ubu ibiciro. Ngo hashyizweho ibiciro fatizo byaganya abahenda
abaguzi bitwaje ko byabuze.
Ibishyimbo, ibiribwa biri mu muco w'Abanyarwanda kuva hambere cyane ko bihingwa henshi mu gihugu, aho bidahingwa bakabigura ahandi. Usibye amaburakindi, biragoye ko ifunguro ry'Abanyarwanda benshi haburaho ibishyimbo nk'uko bamwe babivuga.
Muri iki gihe ibiciro by'ibishyimbo ku masoko biratandukanye hari na ho byageze ku mafaranga 2000 ku kilo. Dore uko ababirangura kuri depot ya Nzove mu Mujyi wa Kigali batubwiye nyuma yo gusanga ibiciro byahindutse mu munsi umwe gusa.
Niyonsenga Beatrice ucuruza ibishyimbo yagize ati “Ibishyimbo byari bimaze igihe bigura 1500 na 1800, ejo twari twabiguze 800 ariko turagarutse dusanga byasubiye kuri 950 na 1000. Ngo izuba ni ryinshi. Abacuruzi barifuza kuko niba yabiranguye kuri 800 akumva ngo byabuze ahita abishyira ku 1500.”
Abaguzi babyo by'umwihariko ab'amikoro make bavuga ko batapfa kureka kurya ibishyimbo usibye kugabanya ingano y'ibyo basanzwe bagura.
Uwimana Marceline wo mu Murenge wa Rusororo ati ”Ikilo ni 1400 ibya 1500 ni ibyiza by'umugeri. Ugura metuyu ya 300 ukavanga n'ubunyobwa n'imboga kandi mbere kaguraga 100.”
Kubera guhenda kwabyo, hari ababicuruza bitetse. Ibi byahawe akabyiniriro ka metuyu. Nubwo bigamije kurohereza abadafite ubushobozi bwo kugura ikilo, ngo nabyo ntibikigurwa nka mbere.
Bazineza Pio ati "ku munsi natekaga ibiro 12 ariko ubu nteka ibiro 6 n abyo ntibishire kuko byahenze. Igikombe cya make ni 300. Ibibisi mfite biragura 1500.”
Ihindagurika ry'ibihe muri iyi minsi ryaranzwe n'izuba ridasanzwe, ni cyo abahinzi babona nk'intandaro y'igabanuka ry'umusaruro w'ibishyimbo mu gihembwe cy'ihinga giheruka.
Muhayimana Faustin ati "Twari twahinze ibishyimbo kare mu kwa 8, twagakwiye kuba turya ibitonore twiyejereje ariko kuko izuba ryavuye ntabwo ibishyimbo byeze neza; ubu turi guhaha tugahurirayo n'abadahinga, ni iyo mpamvu byazamutse.”
Gusa ku rundi ruhande abacuruzi banini b'ibishyimbo bavuga ko gufungurwa kw'imipaka ihana imbibi n'u Rwanda bitanga icyizere ko ibiciro bishobora kugabanuka.
Nsengiyumva James ati "Gufungura imipaka ni igisubizo kuko abagande barabyohereza kimwe n'uko n'Abanyarwanda babyoherezagayo ibyabo bitarera. Urumvako ubuhahirane bwatuma ibiciro bimanuka."
Umuyobozi w'umuryango uharanira inyungu z'abaguzi/ADECOR Damien Ndizeye, asanga inzego za Leta zikwiye gushyira imbaraga mu ruhererekane rw'ubucuruzi bw'ibiribwa ngandurarugo kugira ngo hirindwe izamuka ry'ibiciro by'ibi biribwa.
Ati "abacuruzi iyo bageze mu cyaro bahenda abahinzi babizana ku isoko bagahenda wa muguzi. Aha niho dushaka ko Leta izamo igatabara izi nzego zombi yaba umuhinzi n'umuguzi. Turasaba ko Leta ifasha ibiciro ntibikomeze kuzamuka.”
Ikigo gishinzwe ubugenzuzi bw'ubuziranenge n'ihiganwa mu bucuruzi n'inyungu z'abaguzi (RICA) kivuga ko nubwo hari impamvu nyinshi zatumye ibiciro ku isoko bizamuka, ngo abaguzi bakwiye kumenya uburenganzira bwabo bwo gutanga amakuru aho bakeka ko bahenzwe.
Nkurikiyinka Julius, ushinzwe ihiganwa mu bucuruzi ati "Abacuruzi bo baba bareba inyungu. Mu minsi yashize twabonye abacuruzi bavuga ngo ibintu byarazamutse ahandi ugasanga bagabanya ibilo biri mu mufuka. Turasaba abaguzi kumenya uburenganzira bwabo, icyo tubasaba ni ukuduha amakuru y'aho ibiciro byazamutse kuko dushinzwe kubarengera.”
Gushyira imbaraga muri gahunda zo gushaka imbuto zihangana n'ihindagurika ry'ibihe ndetse no kuhira, ni bimwe mu byo abahanga batekereza ko byakongera umusaruro w'ubuhinzi no kwihaza mu biribwa.
Jean Claude MUTUYEYEZU
U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza
3 hours
Soma inkuru
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa
4 hours
Soma inkuru
Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejwe kwica Abatutsi
5 hours
Soma inkuru
Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata
Apr 21, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru