Yanditswe Oct, 31 2021 09:50 AM | 52,140 Views
Ubuyobozi bw'Intara y'Iburasirazuba bwavuze ko butazihanganira abangiza ibikorwa remezo bifasha aborozi kubona amazi yo kuhira inka, ni nyuma y'aho hagaragaye aya makosa ku bantu bamwe barimo n’abashinzwe gucunga ibyo bikorwaremezo.
Urwego rw'igihugu rw’ubugenzacyaha, RIB rwo ruvuga ko kwangiza ayo mazi bishobora gukururira ababikora ibihano bikomeye birimo no gufungwa imyaka irindwi.
Mu Kagari ka Ndama mu Murenge wa Karangazi, ahari urugomero rw’amazi rufasha aborozi kubona amazi ni rumwe mu ngomero z’amazi bigaragara ko yangiritse biturutse mu gucika k’uruzitiro rwatumaga Inka zitarurenga ngo zangize amazi, kuko zubakiwe ibibumbiro ariko bikaba bidakoreshwa nk’uko bikwiye.
Ni ikibazo kigaragara cyane mu Murenge wa Karangazi, nyamara harashyizweho abashinzwe kubigenzura.
Muri aba barimo uwitwa Nyakarundi unengwa n’inzego z’ubuyobozi kutubahiriza inshingano ze uko bikwiye.
Bamwe mu borozi nabo bavuga ko aya mariba yangijwe nanone n’abakora umwuga w’uburobyi, n’ubwo ngo nabo ubwabo atari shyashya, gusa ngo bagiye kwikosora.
Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba Gasana Emmanuel, avuga ko aborozi bahawe ukwezi kumwe ko kuba batunganyije ibyo bangije.
Urwego rw’igihugu rw'ubugenzacyaha, RIB rutangaza ko ibikorwa n’abaturage bangiza amazi ari bimwe mu bigize icyaha gishobora no gutuma ugikoze mu gihe yagihamijwe n'urukiko, bimuviramo gufungwa imyaka irihagati y’itatu n’itanu n’amande ya miliyoni eshanu bityo abangiza amariba ngo bakwiye kubireka.
Maurice Ndayambaje
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru