AGEZWEHO

  • Kenya yatangiye icyunamo cy'Umugaba Mukuru w'Ingabo wapfiriye mu mpanuka – Soma inkuru...
  • Bagiye kubona ibintu byiza- Danny Nanone yijeje indirimbo nshya – Soma inkuru...

Intara y'Iburasirazuba yashashe inzobe yiga ku bibazo byugarije abaturage

Yanditswe Sep, 13 2019 16:07 PM | 7,393 Views



Abayobozi mu nzego zitandukanye mu Ntara y'Iburasirazuba bahuriye i Rwamagana ku cyicaro cy'intara basasa inzobe ku bibazo bibangamiye imibereho y'abaturage,ibibazo birimo icy'abaturage bakirarana n'amatungo ndetse n'icy'abatagira icumbi.

Gukemura ibibazo byugarije imibereho y'abaturage byashyizwe ku ruhembe rw'imbere muri gahunda ya Guverinoma y'imyaka 7. Ibi ni na byo byatumye mu minsi ishize itariki yo kwesa imihigo no guhiga indi  yigizwayo kugira ngo guhangana n'ibibazo bibangamiye imibereho y'abaturage bihabwe umwanya w'ikubitiro.

Kuri uyu wa Gatanu abayobozi mu Ntara y'Iburasirazuba kuva ku bahagarariye amasibo n'abakuru b'imidugudu kugeza ku rwego rw'intara,bicaye babwizanya ukuri ku miterere y'ibibazo bigikoma mu nkokora iterambere ry'abaturage.

Muri ibyo bibazo,harimo icy'abaturage bararana n'amatungo ku bwo kutizera umutekano wayo,abatagira amacumbi,abana baterwa inda n'abata amashuri,amakimbirane mu miryango n'ibindi birimo kutagira ibikorwa remezo by'isuku n'isukura n'umutekano muke w'ibiribwa.

Si ubwa mbere abayobozi b'inzego z'ibanze bavuga ko bagiye guhagurukira ibibazo nk'ibi ndetse bagatanga n'igihe ntarengwa.Abo mu ntara y'iburasirazuba nabo bavuze ko bagiye kubivana mu nzira.

Guverineri  Fred Mufulukye,  avuga  ko isesengura ryakozwe ryashyize ibibazo byugarije abaturage mu byiciro 14, yashimangiye ko hari hamwe na hamwe kudakemurwa kwabyo biterwa n'uburangare bw'abayobozi n'imwe mu myumvire y'abaturage bamwe na bamwe avuga ko ikiri hasi.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu,Ushinzwe imibereho myiza y'abaturage, Dr Mukabaramba Alvera, yasabye ko abayobozi batuzuza inshingano batorewe, bakwiye kubibazwa kandi bagafatirwa ingamba kuko ngo ntibyumvikana uburyo iyi ntara ifite amahirwe menshi yabyazwa umusaruro ariko hakaba hakigaragara ibibazo nk'ibyo bidindiza iterambere ry'abaturage.

Ubuyobozi bw'Intara y'Iburasirazuba buvuga ko abaturage basaga ibihumbi 18 ari bo bakirarana n'amatungo bavuye ku basaga ibihumbi 40 bari babaruwe mu minsi ishize.

Imibare y'iyi ntara kandi  igaragaza ko hari abana 652 bafite ikibazo cy'imirire mibi,abaturage basaga 3100 badafite ubwiherero na mba,abaturage 4082 badafite amacumbi yo kubamo ndetse n'abana basaga ibihumbi 2 bataye amashuri. 

Ibi bibazo byose bikaba byafatiwe imyanzuro ko bigomba gukemuka mu buryo bwihuse, ibisaba ingengo y'imari igashakwa ariko abatabishoboye bakegura.

Inkuru mu mashusho

Jean Paul TURATSINZE



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira