AGEZWEHO

  • Tariki 20 Mata 1994 ni bwo Umwamikazi Gicanda yishwe – Soma inkuru...
  • Tariki 19 Mata 1994: Imyaka 30 irashize Sindikubwabo atangije Jenoside mu cyahoze ari Butare – Soma inkuru...

Intego yo kwinjiza miliyoni 800 z’amadorari avuye mu mabuye y’agaciro ishobora kutazagerwaho

Yanditswe Jul, 28 2020 08:26 AM | 26,655 Views



Abari mu rwego rw’ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro basobanura ko n'ubwo ibiciro byayo byagabanutse ku isoko mpuzamahanga ngo bitazababuza gukomeza gucukura no kubika umusaruro babona kugira ngo igihe isoko rizongera kuba ryiza bazagurishe. 

Ni mu gihe ikigo gishinzwe mine, petrole na gaz kivuga ko amafranga yari yitezwe ashobora kutaboneka kubera ingaruka za koronavirus.

Kimwe n'izindi nzego z'ubukungu bw'igihugu, urwego rw'ubucukuzi n'ubucuruzi bw'amabuye y'agaciro bwakomwe mu nkokora n'ikwirakwira ry'icyorezo cya koronavirus cyibasiye isi muri iki gihe. 

Amasosiyete hafi yose acukura cyangwa akanacuruza amabuye y'agaciro yabaye ahagaritse ibikorwa byayo. 

Me Nsanzimana Bertand impuguke mu micungire y'amabuye y'agaciro asanga guhagarika imirimo kw'inganda zikora ibikoresho bikenera amabuye y'agaciro byaratumye ubucuruzi busubira hasi. 

N'ubwo ibiciro by'amabuye y'agaciro byajyiye bijya hasi mu myaka itatu ishize, ntibyabujije ko umusaruro uturuka mu Rwanda wiyongereye kuko wavuye kuri toni ibihumbi 7 muri 2017/2018 ugera kuri toni ibihumbi 14 muri 2018/2019 bituma hinjira miliyoni 373 z'amadolari ya Amerika. 

Perezida w'ihuriro ry'abacukuzi b'amabuye y'agaciro mu Rwanda (Rwanda Mining Association) Kalima Malic ashimangira ko bazakomeza imirimo yabo kugira ngo igihe isoko rizaba ryongeye kugira ibiciro byiza bazagurishe bitabagoye.

Kubera ingaruka z'icyorezo cya koronavirusi, mu mezi make ashize ibiciro by'amabuye y'agaciro akunze gukenerwa n'inganda mpuzamahanga byaragabanutse kuko nka coltan yagabanutse ku gipimo cya 35%, wolfram igabanuka ku gipimo cya 25%. 

Ku rundi ruhande ariko ibiciro bya gasegereti byo byazamutse ku gipimo cya 15%. Ibi bigatanga icyizere ko uko ibihugu byinshi ku isi bigenda bisubukura imirimo bizatuma n'ibiciro byari byaramunutse byongera kuzamuka kuko abazaba bakeneye amabuye y'agaciro bazaba ari benshi ugereranije n'uko muri iyi minsi bihagaze.

Umuyobozi w'ikigo gishinzwe mine, petrole na gaz, Francis Gatare avuga ko nubwo coronavirus ishobora gukoma mu nkokora intego u Rwanda rufite zo gukuba kabiri ingano y'amafranga yinjizwa n'amabuye y'agaciro ngo bitabuza ko ingamba zo kongera umusaruro zikomeza gushyirwa mu bikorwa.

Amabuye y'agaciro ni urwego ruza ku mwanya wa kabiri mu kwinjiriza igihugu amadovize nyuma y'ubukerarugendo. Uru rwego rusanzwe ruha akazi ibihumbi 40, uyu mwaka biteganijwe ko ruzinjiza miliyoni 800 z'amadolari ni ukuvuga inshuro 2 z'ayinjiye mu mwaka ushize, na ho mu mwaka wa 2024 biteganijwe ko hazinjira miliyari 1 n'igice z'amadolari. 


Jean Claude MUTUYEYEZU



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira