AGEZWEHO

  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...
  • Gatsibo: Bijejwe guhabwa umuhanda wa Kaburimbo amaso ahera mu kirere – Soma inkuru...

Inteko irifuza ko hajyaho politiki y'imikoreshereze y'indimi mu Rwanda

Yanditswe Jul, 16 2020 09:27 AM | 33,080 Views



Inteko rusange y'Umutwe w'Abadepite  iravuga ko hakwiye kujyaho politiki y'imikoreshereze y'indimi, kuko byafasha mu gushyiraho uburyo bwo gukoresha ururimi rw'ikinyarwanda mu nzego zitanga serivisi, bikorohereza abatazi indimi z'amahanga, ariko bikanafasha mu guteza imbere ururimi rw'ikinyarwanda.

Ibi byatangajwe kuri uyu wa Gatatu, ubwo Komisiyo y'uburezi, ikoranabuhanga, umuco n'urubyiruko yagezaga ku nteko rusange raporo ku biganiro yagiranye n'inzego zifite mu nshingano umuco.

Iyi komisiyo, mu biganiro yagiranye na Minisiteri y'Urubyiruko n'inzego ziyishamikiyeho, yasanze hakiri ibibazo mu gusigasira ahantu habumbatiye umuco n'amateka, no kuba hari ahadakoreshwa Ikinyarwanda ahatangirwa serivisi. 

Iyi komisiyo kandi yasabye ko minisiteri y'urubyiruko n'umuco yakorana bya hafi na minisiteri y'uburezi, mu gutegura abakozi bahugukiwe n'ibijanye no kubungabunga ahantu habumbatiye amateka n'umuco, kugira ngo habungwabungwe. Abagize inteko rusange ariko, bagaragaje ko mu myanzuro komisiyo yasabye ko yakwemezwa, ibi bitasobanuwe neza.

Jeannette UWABABYEYI 



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama