AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Inteko ishinga amategeko yakuyeho icyaha cyo gusebenya mu mishinga y'amategeko

Yanditswe Dec, 28 2017 15:45 PM | 5,267 Views



Inteko rusange y'umutwe w'abadepite yatangiye kwemeza umushinga w'itegeko rigena ibyaha n'ibihano muri rusange, rikaba rigizwe n'ingingo 331. Ibishya bigaragara muri uyu mushinga w'itegeko ni uko hari ibyaha byongerewe ibihano, nk'ibyaha bikorerwa abana, ibyaha by'ihohotera rishingiye ku gitsina n'ibyaha byerekeye icuruzwa ry'ibiyobyabwenge, mu rwego rwo guca intege ababikora.

Icyaha cyo gusebanya cyo cyakuwe muri uyu mushinga w'itegeko, mu gihe icyaha cy'ubushoreke cyo cyasubijwemo, kibaba icyaha ukwacyo, aho guhanywa nk'icyaha cy'ubusambanyi nk'uko umushinga wemerejwe ishingiro wabiteganyaga.

Abanyamakuru bavuga ko bishimiye kuba gusebanya byakuwe mu byaha nshinjabyaha, kuko byashoboraga kubangamira ubwisanzure, ariko bakanavuga ko bitavuze ko bagiye kujya bavuga ibyo bishakiye.

Mu mushinga w'itegeko waturutse muri guverinoma, byari biteganyijwe ko uhamijwe icyaha cyo gusebanya n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri ariko kitarenze imyaka itatu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Mu mushinga watangiye gutorwa n'inteko rusange y'umutwe w'abadepite, iki cyaha ntikigaragaramo, aho perezida wa komisiyo ya politiki, uburinganire n'ubwuzuzanye bw'abagore n'abagabo mu iterambere ry'igihugu yasuzumye uyu mushinga depite Kayiranga Rwasa Alfred ari icyemezo kizagira ingaruka nziza. Ati, "...hari ibihano bimwe byagiye biva mu mategeko y'u Rwanda, icyo gihe tuvuga tuti mbese ibi bintu birashoboka? Ariko inyungu twe abanyarwanda twakuyemo turazizi, ingero ni nyinshi. N'iki rero ni umurongo wa politiki kandi ni no kubahiriza uburenganzira bwa muntu. Ariko ntibivuze y'uko iki cyaha kitazahanwa, kuko bizajya mu mategeko mbonezamubano cyangwa se mu mategeko agenga itangazamakuru."

Mu minsi ishize, abanyamakuru bari bagaragaje ko bahangayikishijwe no kuba gusebanya byahawe ibihano bihanitse, ibintu ngo byashoboraga kubangamira ubwisanzure bwabo. Bavuga ko babyishimiye, ariko na none ngo si urwaho rwo gukora ibyo bishakiye. Umunyamakuru, Jean de Dieu Kalinijabo yagize ati, "...kuba byakuwemo nabyishimiye, ariko nta n'ubwo bimpaye uburenganzire bwo gusebya uwo ariwe wese, kuko bitakiri penal. Ku ruhande rwanjye, nishimiye ko byakuwemo, ariko kandi biranongera kunyibutsa ko n'ubwo byakuwemo, hari amategeko agenga umwuga nkora atanyemerera gusebya uwo ariwe wese.

Umuyobozi w'urwego rw'abanyamakuru bigenzura, Cleophas Barore avuga ko bishimiye iki cyemezo kandi ko ari intambwe ikomeye ku iterambere ry'itangazamakuru. Yagize ati, "Bisobanuye ikintu kinini. Sinavuga ngo ni itangazamakuru riteye intambwe ahubwo ni intambwe na none igihugu kiba giteye mu kwerekana ko nta bushake bwo kuniga itangazamakuru, nta bushake bwo kubangamira ubwisanzure buhari. Ni intambwe nini ku gihugu, no ku itangazamakuru birumvikana, by'umwihariko."

Umuyobozi wa RMC kandi aramara impungenge abaturage, avuga ko ibi bitavuze ko abanyamakuru bazajya bakora uko bishakiye, kuko uru rwego narwo rutanga ibihano birimo no guhagarika mu kazi umunyamakuru wagaragaweho amakosa.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage