AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Inteko y’Umuco igiye guhanga amagambo mashya abura mu Kinyarwanda

Yanditswe Feb, 22 2021 09:49 AM | 54,704 Views



Inteko y’umuco irakebura abavanga Ikinyarwanda n’indimi z’amahanga babyita ubusirimu kuko bitesha agaciro uririmi rwabo. Gusa ngo igiye no gushaka uko yahanga amagambo abura mu rurimi rw’ikinyarwanda kugira ngo haveho urwitwazo rwo gukomeza kukivangira.

Mu gihe Abanyarwanda bishimira ko bafite ururimi rumwe rubahuza, ari rwo Ikinyarwanda hari bamwe harimo n'abakiri bato bavuga ko kuba cyaratangiye kuvangwa n'izindi ndimi z'amahanga, bibatera impungenge z'uko hatagize igikorwa cyazagera aho kigata umwimerere warwo.

Ndayishimiye Janvier ukurikirana cyane akanasoma ibijyanye n’ubuvanganzo, umuco n’amateka by’u Rwanda, avuga ko abantu baramutse bashishikajwe no kwiga, gukunda no kuvuga neza Ikinyarwanda byakirinda gutakaza umwimerere wacyo. Ibi abihuriraho na Bazirushaka Isaie, umushakashatsi akaba n'umanditsi w'Ikinyarwanda we ubihuza no kuba byakwangiza n’umuco nyarwanda.

Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe iterambere ry'ururimi n'umuco mu Nteko y'umuco, Uwiringiyimana Jean Claude, yemeza ko abantu badakwiye kwica Ikinyarwanda nkana bitwaje ubusirimu, ariko akanagaragaza ingamba zo kugisigasira zirimo kucyigisha abataragize amahirwe yo kukimenya no gushaka amagambo mashya aho akenewe.

Yagize ati ''Hari abagikoresha mu buryo butanoze ku bushake bwabo bakeneye no kwigishwa cyane kuko akenshi biba bishingiye ku myumvire kumva ko navanga Ikinyarwanda n'izindi ndimi aba abaye umusirimu, ariko ubwo busirimu nkunda kubwita ubusirimu busiribanga umutungo wawe, agaciro kawe, nta busirimu mbona, abo ni bo baduhangayikishije cyane kandi usanga ari na babandi bavuga rikumvikana. Itsinda rya 2 tutarenganya ni babandi batabashije kwiga Ikinyarwanda ni yo mpamvu iyo gahunda ya NDIGA IKINYARWANDA twavuze ireba cyane cyane abo ngabo tugomba kubafasha kwiga Ikinyarwanda. Icyiciro cya 3 ni kwa kuvanga uvuga uti namwe ntimwaduhaye amagambo y'Ikinyarwanda, ni yo mpamvu Inteko y'Umuco ifite gahunda yihutirwa cyane yo guhanga Amuga mu ngeri zitandukanye z'ubumenyi.''

Kubera impamvu zo kwirinda COVID19 umunsi mpuzamahanga wahariwe ururimi kavukire, wabaye hifashishijwe ikoranabuhanga. Ni ibikorwa byaranzwe n'imbyino za Kinyarwanda, ubuvanganzo nyemvugo, muzika, ubusizi, kubara inkuru no gutangaza abantu bagaragaje guhiga abandi mu gukoresha neza Ikinyarwanda barimo urubyiruko, abasizi, abahanzi, abanyamakuru n'abashakashatsi.


Binvenue Redemptus



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama