Yanditswe Nov, 06 2021 17:47 PM | 70,879 Views
Hashingiwe ku mubano uri hagati y'u Rwanda na Zimbabwe, iki gihugu kirifuza ko u Rwanda rwashyigikira umukandisa wacyo ushaka kwiyamamariza kuyobora inteko ishinga amategeko Nyafurika (Pan-African Parliament).
Perezida w'umutwe w'abadepite muri Zimbabwe Jacob Mudenda ni we wazanye ubu butumwa mu ruzinduko yagiriye mu Rwanda.
Yagize ati "Impamvu y'uruzinduko hano mu Rwanda ni ukugira ngo tugire ibyo twunguranaho ibitekerezo na Perezida wa Sena bijyanye n'amatora mu nteko ishinga amategeko Nyafurika, twamugejejeho rero umukandida watanzwe na Zimbabwe n'umuryango wo mumajyepfo ya Afrika (COCAS) Hon Chief Cyarumbira."
Perezida wa Sena Dr Iyamuremye Augustin yavuze ko ashingiye ku mubano mwiza usanzwe hagati y'ibihugu byombi ndetse n'imikoranire myiza y'inteko zishinga amategeko z'ibihugu byombi inteko ishinga amategeko y'u Rwanda izasuzuma ubwo busabe.
Ati "Bikurikira urugendo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika wacu yagiriye muri Zimbabwe na Perezida waho yasuye u Rwanda ni igihugu turi inshuti kandi muzi ko ubucuti bukomezwa no kugenderana.Noneho ku rwego rw'inteko zishinga amategeko z'ibihugu byombi ni byo hari ubucuti busanzwe."
Perezida w'Umutwe w'abadepite muri Zimbabwe yanagiranye ibiganiro na Perezida w'Umutwe w'Abadepite mu Rwanda, Donatille Mukabalisa bavuga ku guteza imbere imikoranire hagati y'inzego zishinga amategeko z'ibihugu byombi.
Donatille Mukabalisa ati "Usibye n'ibyo ku rwego rw'inteko zishinga amategeko hari n'ibyo ku zindi nzego muzi ko hari abo mu rwego rw'ubucuruzi n'ishoramari baherutse kugirira uruzinduko hano, hari ibirebana n'uburezi, hari ibirebana n'ubukerarugendo hari byinshi dushobora kugenda twigiranaho kandi bishobora kutugirira akamaro mu mikorere n'imikoranire hagati yacu."
Inteko Ishinga Amategeko ya Zimbabwe yatumiwe mu nama y'inteko zishinga amategeko ku isi izabera i Kigali mu mpera z'umwaka utaha. Jacob Mudenda yagaragaje ko Zimbabwe ari kimwe mu bihugu byari bishyikigikiye ko iyi nama yabera mu Rwanda.
KWIZERA John Patrick
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru