AGEZWEHO

  • Tariki 20 Mata 1994 ni bwo Umwamikazi Gicanda yishwe – Soma inkuru...
  • Tariki 19 Mata 1994: Imyaka 30 irashize Sindikubwabo atangije Jenoside mu cyahoze ari Butare – Soma inkuru...

Inteko yagejejweho raporo isobanura ibikorwa na gahunda bya CNLG

Yanditswe Mar, 14 2017 18:09 PM | 1,962 Views



Mu gihe u Rwanda rwitegura kwibuka  ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi, Intumwa za rubanda ziravuga ko bibabaje kuba hakiri abana bivugwa ko barokotse iyo Jenoside  nyamara umwirondoro wabo ukaba utaramenyekana neza.

Depite Manirarora Annoncée akomoza kuri bimwe muri ibyo bibazo ariko agatinda ku cy'abana bivugwa ko barokotse Jenoside nyamara umwirondoro wabo ukaba utaramenyekana n'ubwo ngo bamaze kuba bakuru.

Mu bindi bibazo byatinzweho ubwo Komisiyo y'Ubumwe bw'Abanyarwanda, uburenganzira bwa muntu mu nteko ishinga amategeko  yagezaga ku nteko rusange y'abadepite raporo yakoze nyuma yo gusesengura raporo y'ibikorwa bya Komisiyo y'igihugu yo kurwanya Jenoside mu mwaka wa 2015/2016, harimo icyo imitungo y'abarokotse Jenoside yigaruriwe n'abaturanyi babo cyangwa abo mu miryango yabo.

Ikibazo cy'abakatiwe n'inkiko cyane cyane iza gacaca batarafungwa hamwe n'abatarakora igihano cya TIG bakatiwe nyuma yo kwemera uruhare bagize muri Jenoside nacyo cyagaragajwe n'abadepite nk'icya kagombye kuba cyaravuye mu nzira.

Inteko rusange y'abadepite yemeje raporo ya Komisiyo y'ubumwe bw'abanyarwanda mu gihe hakinononsorwa imyanzuro irimo no gusaba guverinoma kongerera Komisiyo y'igihugu yo kurwanya Jenoside ingengo y'imari ngo yite ku bikorwa birimo gushyingura mu buryo bw'ikoranabunganga inyandiko za gacaca no kubungabunga ibimenyetso bya Jenoside.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira