Yanditswe Feb, 28 2017 13:13 PM | 2,590 Views
Akarere ka Nyarugenge kageze ku gipimo cya 44,2
% mu mikoreshereze y’ingengo y’imari, ariko ubuyobozi bw’aka karere bukavuga ko
butegereje imisoro n’amahoro izinjira mu
kwezi gutaha kugira ngo iyi ngengo y’imari igere ku ntego bihaye. Itsinda
ry'abadepite bagize komisiyo y'ingengo y'imari n'umutungo by'igihugu ryasabye
ako karere gukurikirana imishinga yatangiye kugira ngo itazadindizwa
n’amafaranga yatinda kuboneka.
Ingengo y'imari y'akarere ka Nyarugenge y'uyu mwaka ingana na n’amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari 16 (16.471.205.817), imaze gukoreshwaho asaga miliyari 6 (6.081.048.678), ni ukuvuga ko ngo igeze ku kipimo cya 44,2%.
Iki gipimo kikiri hasi ugereranyije n'igihe gisigaye cy'amezi yegera 4 ngo umwaka w'ingengo y'imari urangire. Ibi bifitanye isano n'igipimo kiri hasi cy'iyinjira ry'imisoro n'amahoro muri ako karere, aho amafaranga yagombaga kwinjira ari miliyari zisaga 8 z’amafranga y’u Rwanda (8.045.539.498), ubu hakaba hamaze kwinjira miliyari 2 (2.704.019.022) angana na 36% gusa.
Umuyobozi wungirije w'akarere ka Nyarugenge ushinzwe iterambere ry'ubukungu Nsabimana Vedaste, yabwiye abadepite ko ibi bipimo ku mikoreshereze y'ingengo y'imari bishingiye ahanini ku mafaranga yinjira mu karere ategerejwe mu minsi iri imbere
Ubuyobozi bw'akarere ka Nyarugenge bwasabye itsinda ry'abagize iyi komisiyo y'ingengo y'imari n'umutungo by'igihugu kubakorera ubuvugizi kugira ngo hasuzumwe uko umwaka w'ingengo y'imari wazahuzwa n'umwaka w'imisoro n'amahoro kugira ngo bijye byorohereza akarere kubonera ku gihe amafaranga yifashishwa mu kurangiza ibikorwa bikubiye mu mihigo.
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura icyizere
Apr 16, 2024
Soma inkuru