Yanditswe Oct, 01 2019 09:04 AM | 10,329 Views
Abakoresha ibipimo n'ingero mu kazi kabo ka buri musi baravuga ko hakwiye kujyaho ubugenzuzi bukurikirana niba koko ibyo bipimo bikoreshwa neza.
Ibi biravugwa mu gihe Komisiyo y'ubukungu n'ubucuruzi mu Nteko Ishinga Amategeko, Umutwe w'Abadepite yatangiye gusuzuma umushinga w'itegeko rigenga ibipimo n'ingero mu Rwanda.
Mu bikorwa by'ubucuruzi n'imyuga hakunze gukenerwa ibipimo n'ingero binyuranye kugira ngo ugura n'ugurisha babashe kumvikana. Abakenera ibipimo n'ingero mu guhaha bavuga ko hari igihe habamo kutubahiriza ibyagenwe, bakifuza ko habaho ubugenzuzi bureba ubuziranenge bw'ibikoresho byifashishwa mu gupima kuko hari abashobora kubikoreraho uburiganya.
Umuturage wo mu Karere ka Gasabo, Munezero Yvonne yagize ati ''Icyo mbona cyakorwa ni uko hashyirwaho umugenzuzi akajya areba umukiriya bagiye gupimira, akareba niba batamwibye.''
Na ho Hakizimana Hamadi ukora ubucuruzi yagize ati ''Umunzani ntabwo ari wo wiba ahubwo hiba umuntu ku bushake bwe, wenda yarangije wa munzani.''
Mu Rwanda nta tegeko rigena ingero n'ibipimo ryabagaho, ahubwo hifashishwaga andi mategeko nk'irigenga ubucuruzi bw'imbere mu gihugu, itegeko rigenga ihiganwa no kurengera abaguzi, irishyiraho Ikigo cy'Igihugu gishinzwe ubuziranenge n'irishyiraho ikigo cy'igihugu gishinzwe ubugenzuzi bw'imiti.
Umuyobozi Mukuru w'Ikigo gishinzwe ubuziranenge, Murenzi Raymond, avuga ko uyu mushinga w'itegeko uzateza imbere ubucuruzi kandi utume hatangwa ibipimo byizewe.
Yagize ati ''Turifuza ko ibipimo mpuzamahanga ari byo bizajya bikoreshwa ku masoko yo mu Rwanda no mu gihe twohereza ibicuruzwa mu mahanga, kuko haramutse haje ibicuruzwa mu mahanga, kuko nk'ubu haje uruganda rugakorera mu Rwanda, rukabara ibicuruzwa mu bipimo tudafite, kandi nta tegeko dufite ribibuza, byagira ingaruka ku bucuruzi. Ikindi ni uko mu gihugu cyacu hakiri urugendo, kuko imashini zigomba kugenzurwa kugira ngo zitange ibipimo byizewe, bitateza ibibazo nko mu nkiko.''
Mu bibazo abadepite bagize Komisiyo y'ubukungu n'bucuruzi babajije Minisiteri y'Ubucuruzi n'Inganda byibanze ku mikoreshereze y'ibipimo, hifuzwa ko byanozwa muri uwo mushinga w'itegeko.
Depite Mpembyemungu Winifrida yagize ati ''Nahoze nibaza kuri ibi bipimo bivugwa, ariko mu baturage ku masoko hari abakoresha mironko, indobo. Ese hari ngamba ki ngo buri wese atabangamirwa muri ibyo bipimo asanzwe akoresha?''
Depite Nizeyimana Pie we yagize ati ''Ndabona habamo n'ingingo yo gukoresha ibipimo kuko hari nk'igihe umuntu akoresha umunzani akawukoresha nabi.''
Iri tegeko rikubiyemo ingero fatizo z'ibipimo 7, ibindi bipimo bigenda bishingiraho, harimo urw'uburebure ari rwo metero, urw'uburemere kilogarama, urw'igihe, isegonda, urw'ingano y'amashanyarazi, amperi, urw'ubushyuhe, Kelivini, urw'urumuri kandela n'urw'ingano rw'akanyangingo remezo ari rwo mole.
Ikigo RSB kivuga ko hari serivisi zijyana no gupimisha urusaku rukabije no gupima umutingito nk'ahacukurwa amabuye cyangwa ahakorwa imihanda, zajyaga zisabwa icyo kigo ariko ntikibashe kuzitanga neza kuko nta tegeko ryihariye rishinzwe ibipimo nk'ibyo ryabagaho.
Inkuru mu mashusho
John BICAMUMPAKA
Nyamasheke: Abantu 2 bapfuye abandi 8 barakomereka mu mpanuka y’umukingo wabagwiriye
Oct 02, 2023
Soma inkuru
Abanyeshuri barenga ibihumbi 30 basabye guhindurirwa ibigo cyangwa amashami
Oct 02, 2023
Soma inkuru
Qatar: Dr Ngirente yitabiriye imurika mpuzamahanga ry'ubuhinzi bw’imbuto
Oct 02, 2023
Soma inkuru
Nyagatare: RAB yakuyeho akato kari kashyizweho kubera indwara y'uburenge
Oct 02, 2023
Soma inkuru
Kigali: Hari imihanda irimo kubakwa yadindiye ubu irimo guteza imivu y’amazi mu baturage
Oct 02, 2023
Soma inkuru
Akarere ka Musanze kongeye kunengwa ku kibazo cy'igwingira cyugarije abana
Oct 02, 2023
Soma inkuru
Nyamagabe: Ubuyobozi buhangayikishijwe n’ibikorwa bisubiza inyuma ubumwe n’ubwiyunge
Oct 02, 2023
Soma inkuru
Uburezi: Abakoze ibizamini byo kuba abarimu batagize amanota 70% basabwe gusubiramo
Oct 01, 2023
Soma inkuru