Yanditswe Oct, 01 2019 09:04 AM | 10,252 Views
Abakoresha ibipimo n'ingero mu kazi kabo ka buri musi baravuga ko hakwiye kujyaho ubugenzuzi bukurikirana niba koko ibyo bipimo bikoreshwa neza.
Ibi biravugwa mu gihe Komisiyo y'ubukungu n'ubucuruzi mu Nteko Ishinga Amategeko, Umutwe w'Abadepite yatangiye gusuzuma umushinga w'itegeko rigenga ibipimo n'ingero mu Rwanda.
Mu bikorwa by'ubucuruzi n'imyuga hakunze gukenerwa ibipimo n'ingero binyuranye kugira ngo ugura n'ugurisha babashe kumvikana. Abakenera ibipimo n'ingero mu guhaha bavuga ko hari igihe habamo kutubahiriza ibyagenwe, bakifuza ko habaho ubugenzuzi bureba ubuziranenge bw'ibikoresho byifashishwa mu gupima kuko hari abashobora kubikoreraho uburiganya.
Umuturage wo mu Karere ka Gasabo, Munezero Yvonne yagize ati ''Icyo mbona cyakorwa ni uko hashyirwaho umugenzuzi akajya areba umukiriya bagiye gupimira, akareba niba batamwibye.''
Na ho Hakizimana Hamadi ukora ubucuruzi yagize ati ''Umunzani ntabwo ari wo wiba ahubwo hiba umuntu ku bushake bwe, wenda yarangije wa munzani.''
Mu Rwanda nta tegeko rigena ingero n'ibipimo ryabagaho, ahubwo hifashishwaga andi mategeko nk'irigenga ubucuruzi bw'imbere mu gihugu, itegeko rigenga ihiganwa no kurengera abaguzi, irishyiraho Ikigo cy'Igihugu gishinzwe ubuziranenge n'irishyiraho ikigo cy'igihugu gishinzwe ubugenzuzi bw'imiti.
Umuyobozi Mukuru w'Ikigo gishinzwe ubuziranenge, Murenzi Raymond, avuga ko uyu mushinga w'itegeko uzateza imbere ubucuruzi kandi utume hatangwa ibipimo byizewe.
Yagize ati ''Turifuza ko ibipimo mpuzamahanga ari byo bizajya bikoreshwa ku masoko yo mu Rwanda no mu gihe twohereza ibicuruzwa mu mahanga, kuko haramutse haje ibicuruzwa mu mahanga, kuko nk'ubu haje uruganda rugakorera mu Rwanda, rukabara ibicuruzwa mu bipimo tudafite, kandi nta tegeko dufite ribibuza, byagira ingaruka ku bucuruzi. Ikindi ni uko mu gihugu cyacu hakiri urugendo, kuko imashini zigomba kugenzurwa kugira ngo zitange ibipimo byizewe, bitateza ibibazo nko mu nkiko.''
Mu bibazo abadepite bagize Komisiyo y'ubukungu n'bucuruzi babajije Minisiteri y'Ubucuruzi n'Inganda byibanze ku mikoreshereze y'ibipimo, hifuzwa ko byanozwa muri uwo mushinga w'itegeko.
Depite Mpembyemungu Winifrida yagize ati ''Nahoze nibaza kuri ibi bipimo bivugwa, ariko mu baturage ku masoko hari abakoresha mironko, indobo. Ese hari ngamba ki ngo buri wese atabangamirwa muri ibyo bipimo asanzwe akoresha?''
Depite Nizeyimana Pie we yagize ati ''Ndabona habamo n'ingingo yo gukoresha ibipimo kuko hari nk'igihe umuntu akoresha umunzani akawukoresha nabi.''
Iri tegeko rikubiyemo ingero fatizo z'ibipimo 7, ibindi bipimo bigenda bishingiraho, harimo urw'uburebure ari rwo metero, urw'uburemere kilogarama, urw'igihe, isegonda, urw'ingano y'amashanyarazi, amperi, urw'ubushyuhe, Kelivini, urw'urumuri kandela n'urw'ingano rw'akanyangingo remezo ari rwo mole.
Ikigo RSB kivuga ko hari serivisi zijyana no gupimisha urusaku rukabije no gupima umutingito nk'ahacukurwa amabuye cyangwa ahakorwa imihanda, zajyaga zisabwa icyo kigo ariko ntikibashe kuzitanga neza kuko nta tegeko ryihariye rishinzwe ibipimo nk'ibyo ryabagaho.
Inkuru mu mashusho
John BICAMUMPAKA
Minisiteri y'Ibidukikije irabasaba kureka gukoresha ibikoresho bya pulasitike bikoreshwa rimwe
Jun 04, 2023
Soma inkuru
Angola yashimye umuhate urimo gushyirwa mu biganiro byo kugarura amahoro muri RDC
Jun 03, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yitabiriye irahira rya Perezida Erdogan
Jun 03, 2023
Soma inkuru
Banki nyafurika itsura amajyambere irasaba imiryango itari iya leta kuyishyigikira
Jun 01, 2023
Soma inkuru
Hakenewe miliyari 296Frw zo gusana no kubaka ku buryo burambye ibyangijwe n'ibiza - MINALOC
Jun 01, 2023
Soma inkuru
Inama ya EAC yemeje ko abarwanyi ba M23 bazakirirwa mu kigo cya Rumangabo
May 31, 2023
Soma inkuru
Hibutswe Captain Mbaye Diagne wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi
May 31, 2023
Soma inkuru
Abanyamahanga bashoye imari mu Rwanda basanga iki ari igihugu ntangarugero mu korohereza ishoramari
...
May 31, 2023
Soma inkuru