AGEZWEHO

  • Tariki 20 Mata 1994 ni bwo Umwamikazi Gicanda yishwe – Soma inkuru...
  • Tariki 19 Mata 1994: Imyaka 30 irashize Sindikubwabo atangije Jenoside mu cyahoze ari Butare – Soma inkuru...

Inteko yatoreye umushinga w'itegeko rigenga amasosiyete y'ubucuruzi

Yanditswe May, 25 2017 18:45 PM | 4,905 Views



Inteko ishinga amategeko yatoreye kwemeza umushinga w'itegeko rigenga amasosiyete y'ubucuruzi. Ni itegeko rishya ubuyobozi bw'ikigo cy'igihugu cy'iterambere RDB kivuga ko rijyanye n'imiterere y'ubucuruzi mu Rwanda kuko biziba icyuho cyashyirwagaho n'andi mategeko yakozwe harebewe ku bindi bihugu byateye imbere.

Ishingiro ry'umushinga w'iri tegeko rigenga amasosiyete y'ubucuruzi ryari ryemejwe n'inteko ku itariki 8 gicurasi uyu mwaka wa 2017. Kuri uyu wa kane rero abadepite batoye ku bwinshi umushinga ingingo zigize iri tegeko nyuma yo kunononsora no kuzinoza. Clare Akamanzi uyobora RDB akaba n'umwe mu bagize inama y'abaminisitiri yavuze ko hari hasanzwe icyuho mu itegeko rigenga amasosiyete y'ubucuruzi mu Rwanda kigiye kuzibwa n'itegeko rishya.

Mu kiganiro na RBA, Hon. Bazatoha Shyaka Adolphe umudepite akaba n'umuyobozi wa komisiyo y'ubukungu n'ubucuruzi mu nteko ishinga amategeko yavuze ko by'umwihariko iri tegeko rije rihumuriza rigaha n'ijambo abafite imigabane mike mu ma sosiyete atandukanye y'ubucuruzi dore ko batari bafite n'uburenganzira bwo kubona amakuru y'imikorere yayo bakaba batanabashaga kuba bahamagaza inama.

U Rwanda ruri ku mwanya wa kabiri muri Afrika mu korohereza ubucuruzi n'ishoramari nkuko banki y'isi ibigaragaza mu cyegeranyo cyayo cyiswe Doing Business Report. 




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira