Yanditswe Aug, 08 2019 08:36 AM | 14,521 Views
Rumwe mu rubyiruko rwatorejwe mu itorero Indangamirwa ruravuga ko inyigisho rwahawe zirufasha kwimakaza indangagaciro z'umuco nyarwanda no mu kazi karwo. Aba baravuga ibi mu gihe kuri uyu wa kane izindi ntore z’Indangamirwa zigera kuri 698 zizasoza ikiciro cya 12 mu Kigo cy'imyitozo cya Gisirikare i Gabiro.
Hakim Tugume ni umwe mu ntore zatorejwe mu itorero Indangamirwa mu mwaka wa 2011. Magingo aya ni umukozi wa Sosiyete Nyarwanda ikora ubwikorezi bwo mu kirere RwandAir.
Imyaka 8 irashize atorejwe mu itorero indangamirwa, ariko ibyo yatojwe n’uyu munsi ngo yabigize intero.
Izi ngo ni inyigisho zinamuranga mu kazi ke kaburi munsi. Ahamya ko mu mikorere ye ari umunyarwanda w’intajorwa.
Itorero indangamirwa rigibwamo n’abashyeshuri biga hanze y' u Rwanda, abanyeshuri biga mu mashuri mpuzamahanga akorera mu Rwanda, urubyiruko rw'indashyirwa ruyobora abandi n'urwikorera, bamwe mu ndashyikirwa mu bakozi ba Leta, abagarutse gutozwa batojwe mu byiciro byabanje,abayobozi b'ibigo by'amashuri by'indashyikirwa ndetse n’indashyikirwa ku rugerero ruciye ingando.
Marie Aimé Babona Nshuti, ni Umunyarwandakazi w’imyaka 29. Yatorejwe mu ndangamirwa mu mwaka wa 2014. Yigaga muri Kaminuza ya Marien Ngouabi yo muri Congo Brazzaville. Ashimangira ko k’Umunyarwanda wiga mu mahanga gutozwa bimwibutsa ko n’iterambere ry’undi Munyarwanda wese rimureba.
Perezida wa Komisiyo y’Itorero ry’Igihugu, Bamporiki Edouard ashimangira ko nta shiti, itorero ari rwo rumambo umuryango nyarwanda wubakiyeho.
Yagize ati “Kugira ngo umuntu umwubake abe muzima, agire indangagaciro yubahirize amahame remezo y’ibyo Abanyarwanda bahisemo bisaba gutozwa.”
Abasoza itorero Indangamirwa ry’uyu mwaka wa 2019, bavuga ko inkoko ari yo ngoma ngo umusibo n’ejo ejo bundi ibyo bize bikungukira rubanda rwose muri rusange.
Teta Mugabo Ange Nicole ni umwe muri izo ntore. Amaze iminsi 45 atozwa kuba Umunyarwandakazi ushyitse.
Yagize ati “Intore ihamagarwa kare igatumwa kure, bagenzi bacu bari hano hanze binyuze muri gahunda zitandukanye z’Igihugu nk’itorero ryo ku mudugudu cyangwa inteko zo mu midugudu na zo, hari byinshi twabaganiriza nko mubyo twaganirijwe hano, indangagaciro, imirage ya bene Imana, abataneshwa, abadaheranwa n’ibindi bigenda bitugaragariza ishyaka ry’u Rwanda n’uburyo twari toza bagensi bacu muri rusange.”
Uretse gutozwa amasomo ajyanye n’amateka ndetse n’ay’uburere mboneragihugu bijyana n’indangagaciro z’umuco nyarwanda, abitabiriye iri torero kandi banahabwa n’ubumenyi bwihariye bujyanye n’ibya gisirikare. Mu bagize iri torero abaturuka mu Rwanda bari kukigero cya 88.83% na ho abaturuka hanze y'urwanda 11.17% bakaba batorezwa mu masibo abiri, aho isibo ya mbere itorezwamo abari hagati y'imyaka 18-23 ikaba yitwa indirira rugamba na ho iya kabiri yitwa indahangarwa ikaba itorezwamo bari hagati y’imyaka 24-35.
Eugene UWIMANA
Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwanda?
3 hours
Soma inkuru
Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura ku bafite hagati y ...
4 hours
Soma inkuru
Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire mu bya gisirikare
4 hours
Soma inkuru
U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejwe kwica Abatutsi
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata
Apr 21, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru