Yanditswe Jan, 08 2018 12:37 PM | 4,345 Views
Minisiteri y'Ubuzima ivuga ko kugeza ubu u Rwanda nta
kibazo cy'ibura ry’amaraso rufite ku barwayi bayakeneye kuko abaturage bitabira
gutanga amaraso ku bushake. Ni mu gihe mu bindi bihugu binyuranye by’Afurika
ngo bisaba ko umuvandimwe w'umurwayi ucyeneye amaraso ahamagarwa kuyatanga
kugirango avurwe.
Kwitabira gutanga amaraso ku bushake, ni kimwe mu byatumye
itsinda ry'abakozi n'inzobere mu by'ubuvuzi baturutse mu bihugu binyuranye baza
kureba uburyo u Rwanda rwabigezeho.
Mu bihugu abagize iryo tsinda bakomokamo, ngo hari igihe abavandimwe b’abarwayi bacyeneye amaraso basabwa kuyatanga kugirango abarwayi babone ayo baterwa.
Prof. Muhammad Bakari Kambi ushinzwe iby'ubuzima mu gihugu cya Tanzania avuga ko hagati ya 35-40% aribo batanga amaraso ku bushake mu gihe hafi 60% y'abakenera amaraso bayahabwa n'abavandimwe babo. Ati, "Uburyo bwo gutanga amaraso mu Rwanda usibye no kuba ayo maraso afite ubuziranenge bwo ku rwego rwo hejuru ubwayo ariko binavuga ko amaraso menshi acyenewe atangwa n'abantu kubushake bwabo binyuranye n'uburyo bwo kuyatanga mu miryango iyi ni intambwe ikomeye kuko ibi bivuga ko umurwayi uri mu bitaro ucyeneye amaraso ni nko ku mwizeza ko abona amaraso meza kandi ku gipimo gihagije igihe cyose ayacyeneye, ubwo rero iyi ni intambwe ikomeye."
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'ubuzima Dr.
Nyemazi Jean Pierre we avuga ko u Rwanda nta kibazo cy'amaraso rufite ku barwayi
bayakeneye. Yagize ati, "Nta bibazo dufite mu gihugu byuko umurwayi yaba
yabuze amaraso mu bitaro, amaraso arahari mu gihugu. Dushaka abaturage mu ngeri
zitandukanye, urubyiruko, abakuru, abakozi ,bose bagerwaho bagakangurirwa
kuyatanga mu bitaro, mu bigo nderabuzima kandi bakayatanga ku buryo tutavuga ko
hari ubura amaraso mu gihe ayakeneye."
Umuyobozi w'Umuryango nyafurika ushinzwe ibikorwa byo gutanga amaraso David Mvere avuga ko ubuziranenge mu kubika amaraso ari ngombwa, kandi ngo u Rwanda rwamaze kugera kuri iyo ntambwe.
Mu gihe cy’icyumweru abagize iryo tsinda baturutse muri Tanzania, Afurika y'Epfo, Misiri, Zimbabwe, Malawi, Cameroon na Ghana bazamara mu Rwanda, bazasobanurirwa imikorere y'indege nto zitagira abapilotes zo mu bwoko bwa drones zifashishwa mu gutwara amaraso aho acyenewe mu gihugu.
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura icyizere
Apr 16, 2024
Soma inkuru