AGEZWEHO

  • Abazunguzayi bahawe isoko ryo gucururizamo batikandagira (Amafoto) – Soma inkuru...
  • PDI yemeza ko ‘yacutse’ yatanze urutonde rw’abakandida-depite – Soma inkuru...

Inyungu iri mu kwifashisha drones mu kohereza ibicuruzwa ku mahoteli

Yanditswe Mar, 01 2024 12:58 PM | 100,748 Views



Ibigo birindwi bikora ibintu bitandukanye mu Rwanda ni byo byatangiriweho mu gukwirakwiza ibyo bikora mu mahoteli hifashishijwe indege zitagira abapilote zizwi nka drones.

Abatunganya n'abacuruza ibintu bitandukanye bikorerwa mu Rwanda bagaragaje ko koherereza ba mukerarugendo ibicuruzwa hifashishijwe drones bizongera umubare w'abakiliya ubusanzwe batajyaga babasha kugera aho bacururiza.

Ni uburyo bushya bwo kohereza ibicuruzwa bikorerwa mu Rwanda hifashishijwe drones, aho umukiliya ukeneye ibicuruzwa runaka cyane cyane abari mu mahoteli ari kure bashobora kubigezwaho.

Umuyobozi wa Zipline mu Rwanda, Pierre Kayitana, yavuze ko nyuma yo gutanga serivisi zifitanye isano n'ubuzima ndetse n'iz'ubuhinzi ngo ari ngombwa no gutanga iz'ubukerarugendo.

Bimwe mu bikorerwa mu Rwanda bikunze kwifuzwa na ba mukerarugendo birimo imitako n'imirimbo inyuranye, imyambaro, impano z'urwibutso n'ibindi.

Ibigo birindwi bikora bikanagurisha bene ibi bicuruzwa ni byo ku ikubitiro byatoranyijwe aho bizajya bishyikiriza Zipline ibicuruzwa, na yo ibyohereze umukiliya bitewe n'aho aherereye.

Abacuruza ibikorerwa mu Rwanda bashimangira ko iri ari irindi soko bungutse, kandi ari uburyo bwo kumenyekanisha ibikorerwa mu Rwanda ku ruhando mpuzamahanga.

Igiciro cy'igicuruzwa runaka n'amafaranga y'urugendo byose bizaba bikubiye hamwe. Ubuyobozi bwa Zipline bushimangira ko iyi ari intangiriro yo kwegereza abakiliya serivisi mu ngo zabo kuko nabyo bizatangira umwaka utaha.

Zipline yatangiye mu Rwanda mu mwaka wa 2016 ikwirakwiza imiti n'amaraso ndetse n'intanga z'amatungo hirya no hino mu gihugu ikaba imaze kugera mu bihugu birindwi ku Isi.

Jean Claude Mutuyeyezu




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Minisitiri w'Intebe yashimye uruhare amashuri y'ubumenyi ngiro agira k

Perezida Kagame yakiriye Prof Murenzi umwarimu muri Kaminuza ya Worcester Polyte

Abanyeshuri bo muri Kaminuza y’u Rwanda bagiye kujya bigishwa indimi

Ingengo y’imari Leta ishyira mu kugaburira abana ku ishuri yikubye inshuro

Nyamasheke: Abanyeshuri basaga 900 bo ku ishuri rya Nyarutovu bamaze icyumweru b

Abana basaga ibihumbi 177 bataye ishuri: Hari gushakwa umuti w’iki kibazo

Guverinoma iri gucoca ibibazo bigaragara mu burezi

Gahunda yo kuzamura ireme ry’uburezi mu mashuri abanza imaze gushinga imiz