Yanditswe Aug, 17 2022 16:00 PM | 52,643 Views
Abahanga mu rwego rw'ikoranabuhanga
basanga guteza imbere ikoranabuhanga haherewe mu bakiri bato ari kimwe mu
byitezweho gufasha igihugu kugera ku ntego zo kuba igicumbi cy'ikoranabuhanga
muri Afurika.
Ku ishuri ry'incuke n'abanza New Generation Academy abana bari hagati y'imyaka 5 na 10 bari kuri za mudasobwa aho barimo gukora imikino itandukanye hifashishijwe ikoranabuhanga.
Hari abashobora guhuza imibare itandukanye ikavamo umukino ari byo byitwa coding. Ni na ko kandi abanyeshuri biga ibijyanye na za robot bakomeje ubuvumbuzi bashingiye ku byo biga.
Iri koranabuhanga rituma biga imibare, amashanyarazi na mechanique.
Bamwe mu babyeyi b'aba bana basobanura uburyo aba bana bari munsi y'imyaka 10 batangiye gukora ubucukumbuzi ku ikoranabuhanga rihambaye n'uko babana na bo.
Umwe mu bayobozi b'ishuri rya New Generation Academy, Jean Claude Tuyisenge avuga ko iri koranabuhanga ari kimwe mu bishobora kurema urubyiruko rushobora guhangana ku isoko ry'umurimo.
Iri koranabuhanga rishingiye ku mpinduramatwara zagiye ziba mu bihe bitandukanye uhereye ahagana mu 1700, ubu muri iki gihe akaba ari impinduramatwara ya 4 aho ikoranabuhanga riyoboye.
Umuyobozi ukuriye ishami rishinzwe ikoranabuhanga mu burezi, Niyizamwiyitira Christine asobanura ko kuba hari ibigo byatangiye kwigisha ikoranabuhanga rizwi nka coding and robotics mu mashuri abanza byitezweho gutanga umusaruro mu kubaka ubukungu bushingiye ku bumenyi.
Umuyobozi mukuru w'ikigo cy'igihugu gishinzwe imyuga n'ubumenyingiro (RTB) Eng Paul Umukunzi na we avuga ko kwigisha iri koranabuhanga mu bakiri bato bizatuma igihugu kibona abacurabwenge mu ikoranabuhanga bakenewe, ubu gahunda yo kugeza iri koranabuhanga no mu bindi bice by'igihugu ikaka ikomeje.
Ubu hari ishuri rimwe ry'ikitegererezo Rwanda Coding Academy mu Karere ka Nyabihu, rifite umwihariko wo gucura abahanga mu gukora program za mudasobwa (softwares). Gusa Leta irategenya kuryagura no kongera ubushobozi bwaryo.
KWIZERA John Patrick
Minisiteri y'Ibidukikije irabasaba kureka gukoresha ibikoresho bya pulasitike bikoreshwa rimwe
Jun 04, 2023
Soma inkuru
Angola yashimye umuhate urimo gushyirwa mu biganiro byo kugarura amahoro muri RDC
Jun 03, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yitabiriye irahira rya Perezida Erdogan
Jun 03, 2023
Soma inkuru
Banki nyafurika itsura amajyambere irasaba imiryango itari iya leta kuyishyigikira
Jun 01, 2023
Soma inkuru
Hakenewe miliyari 296Frw zo gusana no kubaka ku buryo burambye ibyangijwe n'ibiza - MINALOC
Jun 01, 2023
Soma inkuru
Inama ya EAC yemeje ko abarwanyi ba M23 bazakirirwa mu kigo cya Rumangabo
May 31, 2023
Soma inkuru
Hibutswe Captain Mbaye Diagne wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi
May 31, 2023
Soma inkuru
Abanyamahanga bashoye imari mu Rwanda basanga iki ari igihugu ntangarugero mu korohereza ishoramari
...
May 31, 2023
Soma inkuru