Yanditswe Aug, 07 2021 19:09 PM | 28,709 Views
Inzego z'umutekano z'u Rwanda (Rwanda security forces) zishe ibyihebe bine mu mirwano yo kuri uyu wa Gatandatu.
Imirwano ikomeye yabereye mu gace kitwa 1st May mu birometero 12 ugana ku cyicaro gikuru cy'Akarere ka Mocimboa da Praia, mu Ntara ya Cabo Delgado.
Uretse abapfuye, inzego z'umutekano z'u Rwanda zafashe imbunda 3 za SMG n'imbunda 2 za RPG, grenade 6 n'igikapu kirimo imyirondoro y'abarwanyi bishwe.
Akarere ka Mocimboa da Praia ni ko karimo ibirindiro bikuru ry'ibyihebe.Inzego z'umutekano z'u Rwanda na Mozambique zikomeje gusatira ibirindiro bikuru by'umutwe w'iterabwoba umaze imyaka 4 muri aka gace.
Hagati aho kandi RBA yiboneye inzego z'umutekano z'u Rwanda zigenzura umutekano ku cyambu cya Fungi hamwe no ku ruganda rwa Gas Natural LNG (Liquefied Natural Gas),uruganda rufite ishoramari rya miliyari 20 z'amadorari. Ibi bikorwa byose inzego z'umutekano z'u Rwanda zirabikora zifatanyije n'iza Mozambique.
Jean Pierre Kagabo
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
2 hours
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru