AGEZWEHO

  • Perezida Kagame yihanganishije Abanya-Kenya ku rupfu rw’Umugaba Mukuru w'Ingabo – Soma inkuru...
  • Ben Kayiranga na Mico The Best bateguje igitaramo gikomeye mu Bufaransa – Soma inkuru...

Inzira ya Rusesabagina yo kuva muri hoteli akagera muri gereza

Yanditswe Feb, 17 2021 21:08 PM | 78,325 Views



Rusesabagina Paul ubura amezi 4 ngo yuzuze imyaka 67 yavukiye mu yahoze ari Komine Murama muri Perefegitura ya Gitarama ku wa 15 Kamena 1954, ubu ni mu Ntara y’Amajyepfo, Akarere ka Nyanza, Umurenge wa Mukingo, mu Kagari ka Nkomero.

Mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Rusesabagina yakoraga muri Hotel des Diplomate ariko muri Mata 1994 ubwo jenoside yakorewe abatutsi yakorwaga  yaje kujya gukora muri Hotel des Milles Collines maze ahita anayibera umuyobozi mukuru.

Ubuhamya butangwa n'abarokokeye muri Milles Collines  bwemeza ko akimara kugera muri iyi hoteli yatangiye kwishyuza amafaranga impunzi zari zahahungiye kugira ngo zihagume.Abasaga gato 1200 ni bo baharokokeye.

Aba kandi 1200 ninabo Paul Rusesabagina yakoresheje nk’iturufu yo kwemeza amahanga ko ari intwari yarokoye abatutsi maze na bo bamufasha gukora filime yiswe Hotel Rwanda ihita yamamara ku isi igaragaza Paul Rusesabagina nk’umunyarwanda w’intwari warokoye abantu benshi muri jenoside.

Iyo filime ya Hotel Rwanda isa n’iyaharuriye inzira Paul Rusesabagina gahunda yo gukirwakwiza ibinyoma bishingiye ku kugoreka ukuri kuri jenoside yari imaze gukorerwa abatutsi maze amahanga atangira kumuha rugari, ubwo abatangiye gutanga ibiganiro mu mbwirwaruhame hirya no hino ku isi bishingiye ku icengezamatwara ry’umugambi yar’afite wo kurwanya leta y’U Rwanda.

Mu mwaka wa 2004 uwahoze ari Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika George W. Bush yambitse Paul Rusesabagina umudari wo ku rwego rwo hejuru kubera icyo ubutegetsi bwa George Bush bwise ubutwari budasanzwe bagendeye kuri iyo filime ye ya Hotel Rwanda

Kuri Rusesabagina iki gihembo cyari urufunguzo rutuma akomanga agakingurirwa aho ashatse cyane ko yari amaze kugirwa intwari, maze akomereza muri za kaminuza zitandukanye agaragaza ko mu Rwanda habaye jenoside ebyiri. Iki kiganiro yagitanze muri imwe za kaminuza zo muri Leta Zunze ubumwe z’amerika hari mu mwaka wa 2008.

Ibi byose byasaga n’ibica amarenga y’umugambi wa Paul Rusesabagina wa gukuraho ubutegetsi bw’ubu Rwanda akoresheje intwaro. Mu mwaka wa 2016 Paul Rusesabagina yashinze ishyaka rye aryita PDR ihumure, akimara kurishinga yahise atangariza ku mugaragararo Radio ijwi ry’amerika ko agiye kurwanya leta y’u Rwanda, hari tariki ya 02 Gashyantare 2016.

Mu mwaka wa 2018 PDR Ihumure ya Paul Rusesabagina yiyunze ku yandi mashyaka abiri ari yo RRM ya Callixte Nsabimana wiyise Sankara wari umaze no gutangaza ko yashinze umutwe w’abarwanyi ndetse na  CNRD yari imaze igihe gito yitandukanije na FDLR igice cyari kiyobowe na Wilson Irategeka havuka ikiswe impuzamashyaka MRCD n’umutwe wayo w’abarwanyi wa FLN.

Paul Rusesabagina ayibera umuyobozi na ho Callixte wiyise Sankara ahita aba  umuvugizi w’umutwe  wayo w’abarwanyi wa FLN.

Tariki ya 19 Kamena 2018 uyu mutwe w’abarwanyi wagabye ibitero ku baturage b’Umurenge wa Nyabimata mu karere ka nyaruguru no mu ishyamba rya nyungwe mu Murenge wa Kitabi mu Karere ka nyamagabe. Ibi bitero byose  byigambwe na Nsabimana Callixte wiyise Sankara

Mu mpera z’uwo mwaka wa 2018 Paul Rusesabagina yashimiye abo bari bafanije uwo mugambi ndetse atangariza amahanga ko abarwanyi be batangiye kubohoza u Rwanda.

Icyo gihe yagize ati "FLN yatangije ibitero bya gisirikare bigamije kubohora abanyarwanda kuko igihe kirageze ngo dukureho leta ya RPF Inkotanyi mu Rwanda, igihe kirageze ngo dukoreshe uburyo bwose bushoboka kugira ngo tuzane impinduka mu Rwanda."

Gusa, ibi ntibyamuhiriye kuko nyuma yatawe muri yombi muri Kanama 2020  maze ashyikirizwa ubutabera bw’u Rwanda. Ariko kandi  y’amahanga asa n'ayakomeje kumufata nk'intwari ndetse yima amatwi ibyaha akekwaho. 

Mu cyumweru gishize Inteko Ishinga Amategeko y’Ubumwe bw'u Burayi yasohoye imyanzuro igera kuri 14 inenga uburyo Rusesabagina yatawe muri yombi ndetse no kuba ubutabera mu Rwanda bukomeje kumubaza ibyo byaha byose ashinjwa.

Gusa, nanone muri iki cyumweru Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yamaganye ibi byatangajwe n'iyo nteko ko ngo bigamije gutesha agaciro imikorere y’ubutabera mu Rwanda.


Sylivanus KAREMERA



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira