AGEZWEHO

  • NAEB yagaragaje ko ibyoherezwa hanze bituruka ku ndabo n'imbuto byageze kuri toni 1000 ku kwezi – Soma inkuru...
  • Amateka ya Mohamood Thabani warohoye imibiri y'Abatutsi mu Kiyaga cya Victoria – Soma inkuru...

Inzitizi yiswe ko ikomeye ku ruhande rwa Rusesabagina yeteje impaka mu rukiko

Yanditswe Feb, 27 2021 09:57 AM | 51,743 Views



Paul Rusesabagina uregwa ibyaha birimo iterabwoba yongeye kugaragaza inzitizi mu rukiko, nyuma y'uko rwari rumaze gutangaza ko rufite ububasha bwo kumuburanisha. Abamwunganira basabye igihe cyo gutegura indi nyandiko igaragaza iyo nzitizi ishamikiye kuri iki cyemezo cy’urukiko.

Urugereko rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga n'ibyambuka imbibi ari na rwo ruburanisha Paul Rusesabagina n'abandi 20 baregwa hamwe, rwanzuye ko rufite ububasha bwo kuburanisha uru rubanza. Impamvu rwatanze ni uku rwasanze ibyaha by'iterabwoba Paul Rusesabagina akurikiranyweho biri mu byambuka imbibi ikindi urukiko rukaba rufite ububasha bwo kuburanisha uwo ari we wese ubikurikiranyweho yaba Umunyarwanda cyangwa umunyamahanga.

Uruhande rwunganira Paul Rusesabagina rwatangaje ko ajuririye iki cyemezo cy'urukiko ariko runagaragaza ko hari indi nzitizi ruzatanga nyuma yo kumenya iki cyemezo gitesha agaciro ikirego cyabo ku iburabubasha ry'urukiko bari batanze mu iburanisha riherutse.

Ibi byakuruye impaka aho urukiko n'ubushinjacyaha bashakaga kumenya iyo nzitizi. Ababuranira Rusesabagina nyuma baje kugaragaza ko bakeneye igihe cyo kuyitegura no kuyishyira mu nyandiko, babanje kuyijyaho inama.

Ubushinjacyaha bwasabye ko indi myanzuro 3 abunganira Rusesabagina bari batanze yafatwa nk'amakuru yahawe urukiko nk'uko ba nyirubwite babirwemereye bavuga ko atari izindi nzitizi zasuzumwa n'urukiko.

Muri iyo myanzuro harimo gusaba gukosora umwirondoro wa Paul Rusesabagina, uburenganzira bw'uregwa burimo no kunganirwa n'abo yihitiyemo ndetse n'umwanzuro ku buryo yageze mu Rwanda.

Urukiko rwiherereye rufata icyemezo ko uruhande rwa Rusesabagina ruhawe igihe cyo gutegura iyo nyandiko igaragaza iyo nzitizi rukayitanga bitarenze kuwa 2 w’icyumweru gitaha. 

Rwanzuye kandi ko iburanisha ku nzitizi zatanzwe n’abandi baburanyi 2 ziburanishwa. Abo ni Nsanzubukire Felicien na Munyaneza Anastase bari abajenerali mu mutwe wa CNRD bafashwe mu 2017 bakoherezwa mu Rwanda mu rwego rw’icyemezo cy’akanama ka Loni gashinzwe amahoro ku isi nk’uko bisobanurwa n’ubushinjacyaha. 

Basabye kuburana bari hanze kuko ngo batanze neza amakuru yari akenewe mu butabera ndetse ko n’iperereza ryarangiye, ndetse ko harimo n’umwe urwaye. Gusa ubushinjacyaha bugaragaza ko ibyaha baregwa biremereye ndetse ko n’imitwe bavuyemo igihari bashobora kuyisubiramo. Kuri iyi nzitizi, urukiko rwavuze ko ruzayitangazaho umwanzuro kuwa 3 w’icyumweru gitaha naho kuwa gatanu ruburanishe ku nzitizi nshya izaba yatanzwe n’uruhande rwa Rusesabagina.

Uru rubanza rwahujwe rurimo abantu 21, bahurira ku kuba barakoranye n’umutwe washinzwe n’impuzamashyaka ya MRCD-FLN. Abayobozi bawo bakekwaho ibyaha by’iterabwoba birimo kurema umutwe w’ingabo utemewe, gushyiraho umutwe w’iterabwoba no gutera inkunga ibikorwa by’iterabwoba, abari abarwanyi bo bakekwaho ibyaha byo kujya mu mutwe w’ingabo utemewe, mu w’iterabwoba, hakaba n’abahurira ku kugira uruhare mu bindi bikorwa bishamikiye ku iterabwoba birimo ubwicanyi n’ubujura. 

Reba uko iburanisha rya kabiri ryagenze


Gratien HAKORIMANA



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize