AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Inzobere mu kubaga zidasatuye cyane umubiri ziri gusangiza ubumenyi Abanyarwanda

Yanditswe Sep, 24 2019 18:45 PM | 7,083 Views



Itsinda ry'abaganga b’inzobere mu kubaga indwara zinyuranye baturutse mu bihugu by'u Bubiligi na Cameroun bari mu Rwanda aho bafatanya n'abaganga bo mu Rwanda kuvura abarwayi hakoreshejwe uburyo bugezweho bwo kubaga hatabayeho gusatura cyane umubiri.

Uburyo bwo kubaga hatabayeho gusatura cyane umubiri busanzwe bukoreshwa mu mavuriro anyuranye mu Rwanda. 

Gusa kuri iyi nshuro ikigamijwe ni ukurushaho gusobanurira abaganga b'Abanyarwanda ibijyanye n'ubu buryo kugira ngo barusheho kubukoresha.

Ni igikorwa kibera ku bitaro byitiriwe umwami Faisal, Ibitaro bya Kaminuza bya Kigali CHUK ndetse n'ibitaro bya Gisirikari i Kanombe.

Kinyana Mariya Padua, umwe mu barwayi wabazwe mu nda avuga ko ubu buryo burimo gukoreshwa ari bwiza cyane.

Yagize ati "Byambangamiraga kumva ntasonza, ku nda habyimbye, nkaba nzi ko kuba mfite icyo kibyimba  ari ikibazo, bambaze ejo, uyu munsi mu gitondo bansezereye, nshobora kugenda, ndarya neza, numva ari byiza, kubaga gutya ni iterambere rihambaye, nta nkovu nini ziza ku mubiri, ni utuntu duto cyane."

Ibi by’uko uwabazwe adasigarana igikomere cyatinda gukira binashimangirwa n’abaganga barimo na Dr. Désiré Rubanguka, umwe muri aba baganga babaga abarwayi.

Yagize ati "Ubusanzwe kubagwa bitera igisebe, gitera umuntu kubabara nyuma yaho ndetse akarwara igihe kirekire. Ubu buryo ni uburyo bushya butuma abarwayi barwara igihe gito, bakagira ububabare buke, kandi bagakira vuba, bagasubira mu mirimo yabo vuba."

Dr. Kayumba Edgar, Umuyobozi Mukuru w'Ibitaro  byitiriwe umwami Faisal avuga ko ikigamijwe ari ukubaga umubare munini w' abarwayi.

Ati "Ubu buryo twabukoreshaga cyane cyane  ku ndwara zo mu nda ariko ugasanga mu kwezi mu barwayi 500  abarwayi 50 gusa ari bo babagwaga hakoreshejwe ubu buryo. Twabukoreshaga kandi  mu kubaga mu mavi, mu matako mu ntugu, ariko tukabaga bake. Icyo twifuza ni uko abarwayi benshi bashoboka babagwa muri ubu buryo."

Indi ntego y’iki gikorwa kandi ni ugusangiza ubumenyi abaganga bo mu Rwanda kuko nk’uko bisobanurwa na Dr. Taofick Ben Addi uturuka mu gihugu cy'U Bubiligi, kwiga ubu buryo ngo ntibyoroshye.

Yagize ati "Kubaga muri ubu buryo ni kimwe mu bintu bigora kubyiga, turi hano kugira ngo twunganire bagenzi bacu b' Abanyarwanda, muri iki gikorwa barabaga kugeza ku kigero bashoboye natwe tukaza tubunganira. Igishimishije ni uko abaganga b' Abanyarwanda turi gukorana muri iki gikorwa ari abaganga bashoboye, bazi ubwenge kandi bafite ubumenyi mu bijyanye n' indwara zifata abagabo, n' ubuvuzi muri rusange." 

Mu gihe cy'icyumweru biteganyijwe ko hazabagwa abarwayi 150 bafite indwara zo mu nda, izo mu ngingo, izo mu miyoboro y'inkari ndetse n'indwara z'abagore.

Carine UMUTONI 



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage