AGEZWEHO

  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...
  • Gatsibo: Bijejwe guhabwa umuhanda wa Kaburimbo amaso ahera mu kirere – Soma inkuru...

Spina Bifida, ikibazo cy'urutirigongo kizahaza abana bato: ababyeyi baragirwa inama

Yanditswe Feb, 24 2021 11:34 AM | 23,537 Views



Inzobere mu buvuzi zisaba ababyeyi kujya batwita babiteguye ku buryo basama bafite intungamubiri zihagije cyane cyane izizwi nka Acide Folique zirinda abana kuvukana ikibazo cy’urutirigongo kizwi nka Spina Bifida. Ni uburwayi butuma bimwe mu bice by’umubiri w’umwana bidakora.

Abahanga mu bijyanye n’ubuzima bavuga ko 80% by’abana bavukana iki kibazo cy’urutirigongo cya Spina Bifida biba byaturutse ku kubura intungamubiri  bita Acide Folique.

Dr. Muneza Severien, umuganga w'inzobere ushinzwe kuvura indwara zibagwa zirimo ubwonko, urutirigongo n'imyakura mu bitaro bya Kaminuza bya Kigali, CHUK, avuga ko Spina bifida, ari ikibazo gikomeye cy'urutirigongo.

Ati "Uruti rw'umugongo ruba rutarafunze, ubundi umwana yagombye kuvuka rufunze. Si ho birangirira kuko uretse uruti rw'umugongo, igaragara no ku mutwe, iyo urebye uwo mwana hari uwo ibice by' imbere biba bigaragara inyuma, hari aho usanga hari akantu kameze nk'agafuka, uruhu, hariho ubwoya cyangwa akobo."

Dr. Muneza avuga kandi ko umwana wavukanye icyo kibazo n’iyo yavurwa hari ubusembwa busigara biturutse ku kwangirika kw’imyakura yo mu bwonko. Kwirinda iki kibazo bitangira mbere y’uko umubyeyi asama.

Ati "Iyo byafashe ku gice gikoresha ibice byo hepfo usanga hari ikibazo cy'amaguru, ibirenge bikagorama, ikindi ugasanga imiyoboro y'inkari n'umusarani ntibikora kubera ko imyakura izikoresha yangiritse. Kwirinda ni byo by'ingenzi, ababyeyi bakamenya kwisuzumisha hakiri kare ku bigo nderabuzima, ikindi bakabona acide folique, bakayifata hakiri kare kuko iyo bayifashe barasamye ntacyo biba bikimaze. Ikibazo kigaragara nyuma y'icyumweru cya 3 cyangwa icya 4 nyuma yo gusama. Ibyo byafasha kwirinda iki kibazo ku kigero kirenze 70%."

Inzobere z'abaganga zivuga kandi ko Spina Bifida ari ikibazo kigaragara ku bana 9 mu bana 1000 bavutse. Abaganga bo kuri CHUK bavuga ko mu cyumweru bashobora kwakira abana 3 bafite iki kibazo. Ku bana bari hagati ya 30 na 60% bavukanye ubu burwayi bakurizamo n’ubwo kugira amazi menshi mu mutwe, ibizwi nka Hydrocephalie mu gifransa. Kugeza ubu abafite indwara Spina Bifida bakurikiranirwa ku mavuriro 4 gusa harimo ibitaro bya gisirikari i Kanombe, CHUK, Faisal, n’ikigo kiri i Gikonko mu Ntara y’Amajyepfo.


Carine UMUTONI



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama