Yanditswe Nov, 24 2022 21:31 PM | 354,480 Views
Inzobere mu kurwanya indwara zitandura zaturutse hirya no hino ku isi zirasaba Leta z'ibihugu gushora bihagije mu buvuzi bw'izi ndwara kuri ubu zihariye 44% by'impfu zose mu Rwanda.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubuzima Dr. Tharcisse Mpunga avuga ko Leta ikora ibishoboka byose kugira ngo ubuvuzi n’imiti by’izi ndwara byorohere abaturage:
Yagize ati “Murabizi ko mu gihugu cyacu imiti myinshi isigaye itangirwa kuri mituweli , ni urugero rwiza ariko na yo ntabwo yari ifite ubushobozi bwo gutanga imiti yose. Ubwo rero hari gahunda yo kureba uburyo mituweli yashyirwamo imbaraga tugashaka andi mafaranga twakongeramo.”
Umuyobozi w'ihururo rishinzwe kurwanya indwara zitandura mu Rwanda no muri Afurika y'i Burasirazuba Prof. Joseph Mucumbitsi avuga ko kwita kuri izi ndwara bisaba ubufatanye bw’ibihugu.
Ati “Nk'akarere kakaba gatumiza ino miti muri rusange bigatuma ibiciro bigabanuka nk’uko hano mu Rwanda dufite ikigo kimwe gitumiza imiti yose wenda no mu karere hakaba bimwe mu bikenewe muri izo ndwara zitandura byashobora gukorerwa hamwe.”
U Rwanda rukeneye miliyari zigera kuri 350 Frw kugira ngo rugabanye indwara zitandura ku gipimo cya 25% bitarenze umwaka wa 2025.
Ku isi buri mwaka abasaga miliyoni 17 bicwa n’izi ndwara, barimo 86% bo mu bihugu biri mu nzira y'amajyambere.
Bosco KWIZERA
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru