Yanditswe Mar, 13 2019 09:36 AM | 4,641 Views
Umwiherero
wa 16 wari ufite umwihariko wo kwitabirwa n'umubare munini w'abikorera kurusha
uko byari bisanzwe, ibintu byanazamuye umubare w'urubyiruko rwawitabiriye.
UWAMARIYA Assoumpta na Bucyana Patrick bawitabiriye ku nshuro ya mbere,
bagaragaza ko ubutumire bahawe n'umukuru w'igihugu bwongeye gushimangira
igihango urubyiruko rufitanye nawe ndetse n'igihugu muri rusange.
Inararibonye
mu mateka y'imiyoborere y'u Rwanda, zivuga ko guha umwanya urubyiruko muri Politiki n'imiyoborere by'igihugu byamaze kuba umuco nk’uko binateganywa
n'itegeko nshinga n'andi mategeko. Kuri Antoine MUGESERA ndetse na
Rucagu Boniface, ngo imiyoborere n’imikorere nk’iyi ivoma mu muco w'abakurambere
ni ingenzi ku gihugu.
RUCAGU Boniface agira ati "Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul KAGAME muzi ko imiyoborere ye ishingira ku muco w'igihugu, ku muco w'u Rwanda. Na kera kose mbere y'abakoloni niyo mpamvu wabonaga urubyiruko rujya mu itorero rugatozwa rukajya ku rugerero, rukajya mu mihigo kugirango rugaragaze ko ruzasigarana igihugu neza."
Ubwo yatangizaga umwiherero wa 16 w'abayobozi mu nzego zitandukanye mu gihugu, Perezida wa Repubulika Paul KAGAME yibukije urubyiruko kuzirikana inshingano rufite ku gihugu bityo rukaba rugomba kuzuzanya n'ibindi byiciro by'abanyarwanda.
Ku munsi wa nyuama w'uyu mwiherero, umukuru w'igihugu kandi yagaragaje ko umubare w'urubyiruko rwitabira umwiherero uziyongera. Kuri ubu umuto mu bagize guverinoma afite imyaka 31 y'amavuko naho umukuru akagira hejuru ya 60.
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru