AGEZWEHO

  • U Bubuligi: Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gukora Jenoside – Soma inkuru...
  • Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira – Soma inkuru...

Kurangiza imanza za Gacaca zisaga ibihumbi 50 bikomeje kuba ikibazo

Yanditswe Oct, 23 2019 09:24 AM | 9,282 Views



Urubuga Ngishwanama rw'Inararibonye z'u Rwanda ruhangayikishijwe n'ikibazo cy'imanza ku mutungo zaciwe n'inkiko Gacaca ariko imyaka ikaba ibaye hafi 10 zitararangizwa.

Izi nararibonye zivuga ko iki kibazo Kinyuranyije n'ubutabera kandi kibangamiye inzira y'ubumwe n'ubwiyunge, bityo zikaba zisaba inzego bireba kukivugutira umuti mu maguru mashya kikava mu nzira.

Mu manza zikabakaba miliyoni 2 zaciwe n'Inkiko Gacaca, iz'imitungo zigera kuri 1 266 632.

Mu gihe Minisiteri y'Ubutabera yateganyaga ko izo manza zose zagombaga kurangizwa guhera mu mwaka wa 2010, kugeza magingo aya izisaga ibihumbi 52 226 ntizirarangizwa, imyaka 10 irirenze.

Perezida w'umuryango uharanira inyungu z'abarokotse jenoside yakorewe abatutsi, IBUKA, Prof. Dusingizemungu Jean Pierre, avuga ko  ibi bitoneka abarokotse Jenoside kandi ngo inzira zitagoranye zo kukirangiza zihari.

Yagize ati “Icyangombwa ni ukuganira kuko hari umuntu ubona ukabona koko afite ubukene bukabije, icyo gihe mwaganira. Twebwe ntabwo twanga kuganira kuko na Gacaca ubwayo twarayemeye kandi turayishyigikira kandi tugira ibyo twigomwa. Kwigomwa ntitubivanaho ariko kwigombwa bigira iby'ibanze (conditions), uko kuganira.”

Inzego zirebwa n'iki kibazo zirimo Minisiteri y'Ubutabera n'iy'Ubutegetsi bw'Igihugu zihuriza ku mbogamizi zitandukanye zituma kidakemuka burundu.

Imibare iheruka yo mu kwezi kwa Kanama uyu mwaka dukesha izo nzego, yerekana ko mu bibazo by'ingutu bibangamiye irangizwa ry'izo manza, ku isonga hari icy'amarangizarubanza adafite kashe mpuruza abarirwa mu bihumbi 33 035, imanza ibihumbi 12 037 z'abishyuzwa ariko bakaba badafite ubwishyu ndetse n'izindi 3 556 z'abishyuzwa ariko  batakiriho.

N’ubwo izo mbogamizi zihari ariko, Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu iherutse gushyiraho tariki 28 z'ukwezi gutaha k'Ugushyingo nk'igihe ntarengwa ngo abayobozi mu nzego z'ibanze bazabe barangije izo manza.

Icyakora umuyobozi ushinzwe inzego z'ibanze muri Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu, Gakire Bob, avuga ko icyo gihe gishobora kongerwa.

Yagize ati “Raporo ntiziratangira kuza, zitangiye kuza ariko wenda nizitangira kuza mu kwezi gutaha kwa 11 tuzareba ngo ese wa mugani uwari ufite 200 yarangije zingahe? Twatanze ‘deadline’ (igihe ntarengwa) raporo niza tukayisuzuma tugasanga hari imbogamizi zagaragaye hatangwa n'indi ariko ya vuba.”

Uko byamera kose ariko, ngo iki ni ikibazo cy'ingutu gisaba ubufatanye bw'inzego zose, nkuko umuyobozi wa serivisi zishinzwe kwegereza abaturage ubutabera muri Minisiteri y'Ubutabera, Urujeni Martine, abisobanura.

Yagize ati “Izo ngizo ni nk'izo abantu bapfuye barakatiwe kwishyura imitungo kandi bakaba nta bwishyu basize inyuma, abantu bahunze bakaba nta bwishyu basize inyuma, hakaba hari nk'amarangizarubanza usanga icyemezo cy'urukiko ariko uwo muntu akaba atarigeze amenyekana. Ugasanga nk'umuntu yitwa Kigingi cyangwa yitwa Mukombozi amazina ye akaba atarigeze amenyekana, ntihamenyekane n'aho yavukaga kuko yabaga wenda ari umwimukira cyangwa umupagasi aho. Ugasanga rero izo ni zo dukwiye kwigaho tukavuga tuti ‘ese ahubwo izo tubona ko zifite imbogamizi mu kuzirangiza icyemezo cyangwa ingamba zafatwa kugira ngo na zo zirebwe ni ikihe?”

Mu biganiro byateguwe n'Urubuga Ngishwanama rw'Inararibonye z'u Rwanda byabaye kuri uyu wa Mbere bigahuza inzego zifite aho zihurira n'iki kibazo, haganiriwe ku mbogamizi n'ingamba zafatwa kugira ngo gikemuke, ngo kuko ingaruka za cyo ziremereye nkuko umuyobozi wungirije w'urubuga ngishwanama rw'inararibonye z'u Rwanda, Hon. Mukantabana Mariya abisobanura.

“Inkiko Gacaca zakoze umurimo mwiza, Abanyarwanda bakoze igikorwa cyiza cy'ubutabera bwunga baca imanza za jenoside baca n'imanza z'umutungo. Byaba ari inenge rero za manza zitarangijwe. Byaba bivuga ngo bwa butabera bwiza dushima bw'inkiko Gacaca hari inenge bwagize kuko hari imanza zitarangijwe. Ahandi ni ku bumwe n'ubwiyunge; kutarangirizwa imanza z'imitungo cyane cyane ku kwirengagiza kurangiza urubanza waciriwe, biganisha ku ngengabitekerezo ya jenoside. Bikaba bibangamira rero bwa bumwe n'ubwiyunge.”

Icyifuzo cya bamwe ngo ni uko guverinoma yatanga umurongo wa politiki uhamye ukaba ari na wo inzego zose zigenderaho kugira ngo iki kibazo kirangire ku buryo bwa burundu kuko hari aho byagaragaye ko zigongana cyangwa zigasa n'izivuguruzanya.

Inkuru mu mashusho


Divin UWAYO



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura

Impunzi z’i Kigeme ntizigihagaritse umutima kubera ibiza

Rubavu: Uko hahanzwe imishinga ikomeje gufasha mu iterambere ry'abarokotse

NEC yasobanuye ibisabwa ku baziyamamariza ku mwanya w’Umukuru w’Igih

Perezida Kagame yasabye ba ofisiye bashya ba RDF kwanga ubugwari n’ububwa,

Ba ofisiye 624 bashya binjijwe mu Ngabo z’u Rwanda (Amafoto)

Ibyihariye kuri Dr Jean Baptiste Habyarimana wazize kurwanya umugambi wa Jenosid