AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Irushanwa rya Miss Rwanda ryahagaritswe, Miss Iradukunda Elsa arafungwa

Yanditswe May, 09 2022 13:16 PM | 52,472 Views



Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco yabaye ihagaritse irushanwa rya Miss Rwanda. Ni nyuma y'aho iri rushanwa ryavuzweho ihohoterwa rishingiye ku gitsina ryakorewe bamwe mu bakobwa baryitabiriye.

Itangazo ry’iyi minisiteri rigira riti “Hashingiwe ku iperereza ririmo gukorwa n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB), ku muyobozi wa “Rwanda Inspiration BackUp”, ukekwaho ibyaha bifitanye isano n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina yakoreye abakobwa bitabiriye irushanwa rya “Miss Rwanda” mu bihe bitandukanye. Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco iramenyesha Abanyarwanda ko ibaye ihagaritse iri rushanwa mu gihe iperereza ritararangira.”

Mbere gato y’iri tangazo, hasohotse amakuru avuga ko Nyampinga w’u Rwanda Iradukunda Elsa yatawe muri yombi akekwaho kubangamira iperereza rikorwa kuri Ishimwe Dieudonne ndetse no gukoresha inyandiko mpimbano.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, Dr Murangira Thierry yabwiye RBA ko Miss Iradukunda ubu afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Remera mu gihe iperereza rikomeje.

Miss Iradukunda ni umwe mu bakozi b’ikigo cya Rwanda Inspiration BackUp cyateguraga irushanwa rya Miss Rwanda.

Iki kigo gitegura irushanwa rya Miss Rwanda guhera mu mwaka wa 2014, aho ku ikubitiro cyatsindiye isoko ryo kuritegura mu mwaka wa 2013.

Mu 2017, iyahoze ari Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco yahawe na Minisiteri ya Siporo n’Umuco inshingano zo gukurikirana irushanwa rya Miss Rwanda inatanga isoko ryo gushaka uwazajya aritegura, amasezerano yarangira isoko rikongera rigatangwa.

Byaje kurangira Rwanda Inspiration Backup ari yo yongeye kuryegukana, nyuma yo kujurira ivuga ko yari yarenganyijwe rigahabwa indi kompanyi.

Kuva icyo gihe kugeza ubu nta rindi soko ryongeye gutangwa ahubwo hagiye hasinywa amasezerano y’ubufatanye.

Jean Claude NDAYISHIMYE



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage